Nyaruguru: Uko ibikorwa remezo byafashije mu guhindura imibereho y'abaturage (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bigaragaza izo mpinduka ni ukwegereza abaturage ibikorwa remezo birimo amazi meza, amashanyarazi, imihanda ya kaburimbo n'iy'igitaka, amavuriro, amashuri n'ibindi.

Kubegereza ibyo bikorwa remezo byatumye imyumvire ya benshi muri bo ihinduka bumva ko na bo bashobora gutera imbere n'imibereho yabo igahinduka, bakura amaboko mu mifuka barakora bareka ibyo kujya guca inshuro mu tundi turere.

Urugero ni aho mu 2011 ingo zari zifite amashanyarazi zari ziri ku kigero cya 0.8% ariko kuri ubu zigeze kuri cya 93,2% naho abegerejwe amazi meza bageze kuri 82,4%.

-  Imiyoboro y'amazi meza

Ibipimo byerekana ko mu mwaka wa 2010 abaturage bari bafite amazi meza bari mbarwa kuko abenshi bavomaga mu tubande. Kuri ubu abegerejwe amazi meza bari ku ijanisha rya 82,4.

Abavoma hafi yabo muri metero ziri munsi ya 500 bari ku kigero cya 55,8% naho abajya kuvoma muri metero ziri hejuru ya 500 bagera 26.6% kandi hari n'abatangiye kuyashyira mu nzu batuyemo.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ruheru uhana imbibi n'u Burundi babwiye IGIHE ko hari ubwo baburaga amazi bakambuka bakajya kuvoma hakurya ariko kuri ubu ikibazo cyakemutse kuko bayegerejwe hafi yabo.

Itangishaka Joél ati 'Twajyaga ku ivomo mu kabande k'Abarundi tugahuriyo na bo dufite ubwoba ko batugirira nabi kandi ni kure. Turishimira ko ubu baduhaye amazi meza hano iwacu kandi tuzayafata neza.''

Bavuga kandi ko kwegerezwa amazi meza byabafashije kongera isuku muri byose ndetse bituma baca ukubiri n'indwara zituruka ku mwanda.

Mu Karere ka Nyaruguru haherutse kubakwa umuyoboro munini w'amazi witwa 'Nyungwe System' ufite kilometero 121, ukaba ufasha gukwirakwiza amazi mu mirenge itandukanye.

-  Amashanyarazi yarongerewe

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93,2%. Harimo ashamikiye ku miyoboro migari ari ku kigero rwa 38,4% naho akomoka mu mirasire y'izuba angana na 54.8%.

Mu mwaka wa 2011 ingo zari zifite amashanyarazi zari ziri ku kigero cya 0.8% gusa.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko amashanyarazi yahinduye imibereho yabo.

Mutuyimana Diogène wo mu Murenge wa Munini yagize ati 'Amashanyarazi yatugezeho ntabwo tugikora urugendo tujya gushaka umuriro. Abana basubiramo amasomo ku mugoroba kandi adufasha kubungabunga umutekano kuko haba habona.'

Kwegerezwa amashanyarazi byatumye mu Karere ka Nyaruguru hahangwa imirimo iyashamikiyeho irimo gutunganya umusatsi, kogosha, gukoresha ikoranabuhanga rya Irembo, kwandikisha imashini, gufotoza impapuro, gucaginga telefone n'iyindi.

-  Imihanda ya kaburimbo

Mu 2019 ni bwo mu Karere ka Nyaruguru hatangiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66. Muri byo harimo ibilometero bitandatu bizenguruka Umujyi wa Kibeho ku butaka butagatifu. Biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.

Bitewe n'uko mu Karere ka Nyaruguru umusaruro ukomoka mu buhinzi wiyongereye, hari n'indi mihanda ya kaburimbo iciriritse ya kilometero 34 igiye kubakwa izafasha gukura umusaruro w'abaturage mu mirima ukagezwa ku isoko.

Iyo ni umuhanda Munini-Kamana-Gatunda-Remera wa kilometero 19 n'undi wa Maraba ya Nyagisozi-Rusenge-Ngera-Nyakibanda wa Kilometero 15.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko amasezerano yo kuyubaka yamaze gusinywa.

Ati 'Imirimo yagombye kuba yaratangiye ariko twumvikanye ko bahindura aho bagomba kubaka metero esheshatu z'ubutambike bakagira zirindwi.'

Hari indi mihanda y'igitaka ikoze neza ya kilometero 35 irimo kubakwa igenewe gukura umusaruro w'abaturage mu mirima. Harimo umuhanda Gashinge- Giswi- Gihemvu- Nyabimata- Ruhinga, n'undi wa Ruheru- Kabere ndetse n'uwa Nyabimata- Muganza unyuze ahitwa Bigugu.

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi no kongera inganda zigitunganya, hatangiye kubakwa imihanda yitwa 'imihanda y'icyayi' ya kilometero 42. Kugeza ubu hagiye kuzura icyiciro cya mbere cyayo kingana na kilometero 23.

-  Ibitaro bya Munini, isezerano rigiye gusohozwa!

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini hagiye kuzura Ibitaro bya Munini, Perezida Kagame yemereye abaturage.

Byatangiye kubakwa muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n'ibyumba 160 ni cyo kigiye kuzura kikaba kigizwe n'inzu ebyiri ariko hakazakurikiraho kubaka icyiciro cya kabiri kigizwe n'inzu nini ifite ibyumba 140.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko bizatahwa bitarenze uyu mwaka wa 2021.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko babyitezeho impinduka mu buzima bwabo.

Mukamuzima Margarette ati 'Kubera ko iri vuriro riri hafi ufite ikibazo gikomeye azajya yivuriza hafi atagombye kujya i Kigali cyangwa i Musanze nk'uko mbere byahoze. Mbere twagorwaga no kujya kwivuza kure, umuntu w'umukene bikamugora cyane akaba yanapfa ativuje.'

Imirimo yo kubaka ibyo bitaro irarimbanyije kandi hari benshi biganjemo urubyiruko bahabonye akazi.

Masengesho Jean Pierre ati 'Hano maze igihe kinini mpakora kandi nahakuye amafaranga menshi amfasha kubona ibyo nkeneye kuko baduhemba neza. Amafaranga nakuye hano maze kuyaguramo igare kandi ndashaka no kuzagura inka mu minsi iri imbere.'

Ibikorwa byo kubaka Ibitaro bya Minini birarimbanyije
Icyiciro cya mbere cy'Ibitaro bya Minini kigizwe n'ibyumba 160 ni cyo kigiye kuzura

-  Isoko rya kijyambere, gare n'ikigo cy'ibikorwa by'ubuhinzi

Mu Murenge wa Kibeho hubatswe isoko rya kijyambere na gare igezweho byatwaye asaga miliyoni 840 Frw. Byombi byubatswe mu mushinga mugari witwa 'Kibeho Modern Market and Car Parking' ugamije guteza imbere Nyaruguru mu bijyanye n'ibikorwaremezo.

Isoko rya kijyambere rya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

Bamwe mu bacuruzi n'abagenzi bavuga ko na bo iterambere rikomeje kubageraho kuko ibikorwa remezo babyubakirwa uko umwaka ushize undi ugataha.

Ndatinya François ati 'Turishimye cyane kuko ubona ko dukorera ahantu heza hasobanutse; mbere aho nakoreraga hari ivumbi ryinshi habangamye. Ubu byatumye ndangura ibicuruzwa byinshi kuko aho nkorera ari heza kandi hagaragara.'

Mu Murenge wa Kibeho kandi bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by'ubuhinzi kirimo n'uruganda rutunganya umusaruro w'ibigori; byose byatwaye agera kuri miliyoni 900 Frw.

Icyo kigo giherereye i Ndago mu Murenge wa Kibeho gifite ibice bitandukanye birimo ahatangirwa amahugurwa ku bahinzi, ibigega bihunikwamo umusaruro w'ibigori n'imbuto, ibiro bya koperative, ubwanikiro n'igice cy'uruganda gifite aho imashini zikorera, ubuhunukiro n'ububiko.

Urwo ruganda rw'ibigori rutunganya umusaruro wose uboneka mu karere kandi rufite isoko ryagutse. Ku munsi rushobora gutunganya toni 14 z'ifu ya kawunga ikagurishwa hirya no hino mu gihugu, mu bigo by'amashuri n'ahandi.

Bubakiwe gare abagenzi bategeramo imodoka i Kibeho mu mushinga watwaye agera kuri miliyoni 840 Frw
Gare ya Kibeho abagenzi bategeramo imodoka

-  Inganda zitunganya icyayi zimaze gushinga imizi

Mu Karere ka Nyaruguru hari hari ubutaka bweraho icyayi cyiza kandi cyinshi. Hagamijwe kucyongerera agaciro hubatswe inganda eshatu nini zitunganya toni zirenga 5000 z'icyayi cyumye ku mwaka.

Hari kandi umushinga w'inganda ebyiri nini zizubakwa zizajya zitunganya toni z'icyayi cyumye zigera ku bihumbi 10 ku mwaka. Ziyongeraho inganda nto zitunganya ikawa zigera ku munani n'izindi nto enye zitunganya umusaruro w'ibigori.

Habitegeko François yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe, ibiri kubakwa n'ibizubakwa bibafasha Akarere ka Nyaruguru kuva mu bwigunge, kongera ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo by'umwihariko ubushingiye ku iyobokamana bukorerwa i Kibeho ku butaka butagatifu.

Yanavuze ko bizafasha abaturage kuvana umusaruro wabo mu mirima no kwugeza ku isoko nta mbogamizi.

Habitegeko yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo bukakirwa no kubibyaza umusaruro.

Ati 'Icyo tubasaba ni ukubifata neza no kubibyaza umusaruro kandi bakabifata neza kugira ngo bizarambe kuko ni bo babisabye Umukuru w'Igihugu arabibaha. Ni ibikorwa biba bihenze igihugu cyashoyemo amafaranga menshi; turifuza ko bizana impinduka hano iwacu.'

Mu gutuza neza abaturage, mu mirenge itandukanye hagiye hubakwa imidugudu ntangarugero. Aha twavuga uwa Yanza mu Murenge wa Ruheru; uwa Ngeri muri Munini; uwa Gorwe n'uwa Nyamyumba muri Mata; uwa Nkanda muri Busanze, uwa Nyarwumba muri Kibeho n'Uwa Kivugiza muri Ruheru/Remera.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kwegereza abaturage ibikorwa remezo no kubatuza neza ari gahunda ikomeje.

Abakora ibikorwa by'ubucuruzi mu Karere ka Nyaruguru bubakiwe isoko ryiza ryo gucururizamo
Abaturage bishimiye umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa
Hirya no hino mu mirenge hubatswe imidugudu y'icyitegererezo
Ikigega kinyuramo amazi agezwa ku baturage mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru
Imihanda yo mu Karere ka Nyaruguru yahawe amatara ayimurikira mu rwego rwo gukaza umutekano
Inyubako ikoreramo Radio Maria i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru
Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru yatashywe mu 2014
Isoko rya kijyambere rya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru
Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi
Kugezwaho amashanyarazi byatumye bagura televiziyo bareberaho amakuru
Mu Karere ka Nyaruguru hari ubutaka bweraho icyayi ku bwinshi
Mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho hagiye kubakwa Bazilika izaba ifite n'ibindi bikorwa remezo birimo inzu z'amacumbi zizacumbikira abajyayo mu ngendo nyobokamana
Mu Murenge wa Kibeho kandi bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by'ubuhinzi
Umuhanda wa Kaburimo mu Karere ka Nyaruguru watangiye gukoreshwa nubwo utaruzura wose
Uruganda rw'Icyayi rwa Mata ni rumwe mu zitunganya umusaruro mwinshi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-uko-ibikorwa-remezo-byafashije-mu-guhindura-imibereho-y-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)