PAC yabajije inzego zirimo MININFRA na MINALOC impamvu abaturage batinda kwishyurwa ingurane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu nama yahuye iyi komisiyo ndetse n'izi Minisiteri ndetse n'Ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) ku byerekeye ibibazo byagaragaye mu igenzura ryakorewe RTDA, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro yavuze ko igenzura ryakozwe kuva mu myaka 5 ishize, rigaragaza ko Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Imihanda n'Ubwikorezi RTDA cyubatse imihanda myinshi ariko isiga ibibazo birimo kudatangira ingurane ku gihe aho imitungo yangijwe, kubara ingurane nabi n'igenamigambi ritanoze ku bijyanye n'ingurane bikaba byaratumye kuva muri 2015-2019, Urwego rw'Umuvunyi rwakira ibibazo 715 bjyanye n'itangwa ry'ingurane.

Ibi bibazo byatanzwe mu nzego zitandukanye, ariko ingurane ikwiye yari itarishyurwa kandi imitungo y'abaturage yarangijwe n'ibikorwa remezo by'iterambere harimo n'imihanda.

Abadepite babajije RTDA impamvu nta genamigambi rikorwa mu gutanga ingurane ku mitungo y'abaturage yangijwe mu ikorwa ry'imihanda, ndetse n'aho ikorwa ry'imihanda riyobora amazi mu mitungo y'abaturage ariko itegereye umuhanda rikabangiriza imitungo ariko ntibishyurwe.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda yemereye Abadepite bagize PAC ko hari amakosa yakozwe yo kutubahiriza itegeko ry'ingurane kuko hari aho batangiye gukora imihanda batabanje kwimura abaturage no kubishyura, ariko avuga ko ku mihanda bari kubaka ubu, nta gikorwa cy'umuturage gikorwaho kitarishyurwa.

Yemera kandi ko hari ahabaye amakosa, ahagiye hishyurwa ubuso bw'ubutaka buruta ubwanditse ku cyangombwa cy'ubutaka, asobanura ko ubu bisigaye byitonderwa hakabanza gupimwa neza ubutaka, icyangombwa kigakosorwa mbere yo kubarirwa ingurane.

Umubaruramari Mukuru muri muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Mukeshimana Marcel yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by'iyishyurwa ry'ingurane, ubu Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN) yashyizeho umukozi ushinzwe ibijyanye na 'expropriation' (ibibazo byo kwimura abantu n'ingurane) gusa, kugira ngo bihabwe umwihariko kandi bikemuke vuba, ubwishyu bubonwe ku gihe.

Yongeyeho ko ubu nta birarane bafite bitarishyurwa, avuga ko hari ibitinda kubageraho kubera inzira ziteganywa bigomba kunyuramo ndetse n'ibiza birimo amakosa, ariko ko ibigeze muri MINECOFIN byuzuye bihita byishyurwa bitarenze iminsi 14.

Abadepite bagize PAC bashimiye inzego baganiriye, basaba ko itegeko rirebana n'ingurane rikwiye kujya rishyirwa mu bikorwa, n'uburenganzira bw'umuturage bukubahirizwa mbere y'uko ibikorwa bikorerwa mu mutungo we akabanza guhabwa ingurane ikwiye no kwimurwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/PAC-yabajije-inzego-zirimo-MININFRA-na-MINALOC-impamvu-abaturage-batinda-kwishyurwa-ingurane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)