BBC yatangaje ko ubusanzwe aba-cardinal bakorera i Vatican n’ababa i Roma, bahembwa 5.900$, (miliyoni 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda) bagahabwa n’aho gutura. Ariko kubera ihungabana ry’ubukungu Vatican iri guhura naryo, bagiye kujya bakurwaho 10% ku mishahara yabo guhera muri Mata 2021.
Abapadiri n’abandi bihayimana bo bazagabanyirizwa imishahara hagati ya 3% na 8%, ndetse iby’uko bari kuzongezwa byabaye bihagaritswe kugeza muri Werurwe 2023.
Iri hungabana ry’ubukungu ryatewe no gufunga inzu ndangamurage z’i Vatican na Bazilika ya St Peter, zasurwaga n’abatari bake, aho mu mwaka wa 2019 zasuwe na miliyoni esheshatu z’abantu ndetse zikinjiza akayabo.
Ibaruwa yaturutse i Vatican yagize iti “Kugira ngo ubukungu bwa Vatican butazahungabana mu gihe kiri imbere, birasaba ko dufata ingamba ubu, muri izo ngamba kandi harimo n’izerekeye imishahara y’abakozi.”
“Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko habaye ikibazo mu byerekeye ubuzima cyatejwe n’ikwirakwira rya Covid-19, yahagaritse aho leta ya Vatican yakuraga amafaranga.”
Iyi baruwa yakomeje ivuga ko indi mpamvu y’uku gukata imishahara y’aba-cardinal ari ukugira ngo abalayiki bakora i Vatican badatakaza akazi kabo.
Umuvugizi wa Leta ya Vatican yabwiye Reuters ko abalayiki bahakora barimo, abapolisi, abakora isuku, abazimya inkongi, n’abandi batazigera bagabanyirizwa imishahara kubera ko bamwe bafite imiryango kandi babaho ubuzima bubasaba gukoresha amafaranga menshi kuruta abihayimana.
Inzobere mu by’ubukungu ikora i Vatican yatangaje ko kugira ngo ubukungu bwa Kiliziya Gatulika bugume ku murongo ikeneye gukoresha nibura miliyoni 47.2 z’amadolari.
Biteganyijwe ko bazagira igihombo cya miliyoni 50 z’amayero uyu mwaka. Byitezwe kandi ko uyu mwaka amafaranga binjiza azagabunakaho 30% ugereranyije n’ayo binjije mu 2020.
Amafaranga Kiliziya Gatulika yinjiza ava mu mitungo yayo, mu bikorwa yashoyemo imari, ndetse n’inkunga ihabwa.