Umugabo witwa Basabose David ukomoka mu karerea ka Rutsiro wamugajwe n'umubyeyi we (Papa we) bapfa amasambu. Kuri ubu hashize imyaka isaga 15, uyu mugabo yaramugaye kuko amaguru ye yose yaracitse. Mu magambo avunaguye, David yavuze uko byose byagenze aho yagize ati:'Byatangiye tuburana, urumva abantu 2 bahanganye ntawuba yishimiye undi, twaraburanye bigera kwa Meya, birangira anyangije gutya, yantemeye mu isambu twaburanaga'. Kuri ubu Basabose David yirwanyeho akoresheje igikoresho gifite amapine kimufasha kugenda. Basabose avuga ko nta gahunda z'ubusabane ajya ateganya hagati ye na Papa we kuko avuga ko nta mwanya abifitiye. Basabose yerekanye n'ubundi bukorikori akora aho yikoreye urugi afungisha inzu ye. Yavuze ko yaciye akenge ko gukora urugi rukomeye nyuma yuko abajura bamusuraga bakica urugi yari afite kera. Avuga ko iyo afite gahunda yo kugenda mu rugendo rwa kure akaba atazagaruka vuba asiga adanangiye urugi ku buryo bukomeye mu rwego rwo kwirinda abajura.
Abakunzi ba Afrimax English nyuma yo kumva inkuru ya Basabose David bifuje kumugenera inkunga y'amafaranga. David agikubita amaso ubutumwa b'abantu bakurikira Afrimax English, ibyishimo byamurenze araseka ashimira abikuye ku mutima abamufashije. David yasoje ashimira anavuga ko ubwo abonye ubufasha agiye gushaka imirimo akora izajya imufasha mu buzima bwe busanzwe. Yagize ati:'N'ubundi ubufasha ni ubuhozeho nibazajya babona akantu bajye babubaha mubungezeho'.
Comments
0 comments