Perezida Kagame yagaragaje ko guharanira uburinganire bitareba abagore gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore wahawe insanganyamatsiko igira iti 'ChooseToChallenge' mu rurimi rw'Icyongereza bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo 'HitamoGuhatana'.

Mu Rwanda wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti "Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19".

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Kagame, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore wibutsa ko uburinganire butareba abagore gusa.

Yakomeje agira ati 'Nta terambere ryagerwaho hatabayeho uruhare rwa buri wese n'amahirwe angana. Buri wese muri twe afite umusanzu akwiye gutanga ngo ejo hazaza hazabe hazira ubusumbane n'iheza.'

Happy #IWD2021! Today is a reminder that gender equality is not just a women's issue. There can be no progress without equal participation and opportunity for all. Each one of us has a role to play to ensure gender disparity and exclusion has no place in our future.

â€" Paul Kagame (@PaulKagame) March 8, 2021

Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore mu 2021, wabaye mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya COVID-19, cyashegeshe bikomeye iterambere ry'abagore ndetse cyongera ibibazo bishingiye ku ihohoterwa ribakorerwa.

Kuva mu mwaka ushize, iki cyorezo cyashegeshe by'umwihariko ab'igitsina gore. Mu 2020, abagore b'Abanyafurika miliyoni eshatu bashakaga imirimo ntibayibonye ndetse abagera kuri miliyoni 1.3 bahagaritse gushaka akazi.

U Rwanda rushimirwa n'amahanga nk'igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n'amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n'abikorera birasa n'aho bitarumvikana neza nk'uko bimeze mu nzego za Leta.

Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, mu nzego z'ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n'ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'umugabo n'umugore bigerweho.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko mu nzego z'ubuyobozi bwa Leta, abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by'abaturage bose. Kuri ubu abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n'u Rwanda rurimo. Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n'akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko guharanira uburinganire bidakwiye guharirwa abagore gusa/ Ifoto: Village Urugwiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-guharanira-uburinganire-bitareba-abagore-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)