Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye aho byitezwe ko nyuma y’izi ruza kwakira izindi zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech.
U Rwanda rwakiriye izi nkingo nyuma y’ibindi bihugu bya Afurika birimo Ghana na Nigeria.
Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gutangira gukingira abaturage babyo nubwo byagiye byirengagizwa.
Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye... twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana... muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”
It's been long wait,some better prepared and more ready.. not to mention sm 'more equal than others' BUT certainly all of us in urgent NEED. Now good NEWS to see #COVID19 Vaccines arrive in Africa starting with Ghana...this morning in Rwanda & more. Thanks #COVAX
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 3, 2021
Perezida Kagamwe ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika batahwemye kugaragaza ko ibikorwa byo gusaranganya urukingo rwa Covid-19 bigaragaramo agasumbane gakabije cyane cyane gasigaza inyuma Afurika.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, mu ntagiriro za Gashyantare yagaragaje ko atishimiye kuba ibihugu bya Afurika bisa n’ibyibagiranye mu rugendo rwo gukingira COVID-19.
Ati “Turabona ibindi bice by’Isi bikingira twe ntiturabikora. Ntitwabonye inkingo nyinshi, ibyo bivuze ko tukiri inyuma kure ku murongo kandi uko mbibona bamwe mu bantu ntibari ku murongo na gato wo gushaka urwo rukingo."
Biteganyijwe ko izi nkingo u Rwanda rwakiriye zizakoreshwa mu gukingira abari mu byago byinshi byo kwandura COVID-19. Ku ikubitiro hazatangirirwa ku bari mu nzego z’ubuzima guhera ku mujyanama w’ubuzima kugera ku muganga uri mu bitaro bya Kaminuza, abakozi bafasha mu gikorwa cyo kwirinda COVID-19, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65 n’abarwaye indwara karande zitandukanye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ubwo yakiraga izi nkingo yavuze ko zizewe, kandi zikaba zuzuje ibisabwa byose ku buryo nta Munyarwanda ukwiye kugira impungenge zo kuzifata.
Yavuze ko umuturarwanda wese ugomba gukingirwa azaba yagezweho n’urukingo bitarenze Kamena 2022.
Ati “Abaturage miliyoni 7,8 tugomba kubakingira kugeza icyo gihe, ubwo rero buri wese atekane, tuzamugeraho. Tuzajya dukingira tubikoreye mu bigo nderabuzima n’ubundi bibegereye, amakuru bazajya bayabona ku gihe.”
Biteganyijwe ko guhera kuri uyu wa Gatatu izi nkingo zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, ku buryo ibikorwa byo kuzitanga bizatangira ku wa 5 Werurwe. abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku bigo nderabuzima bazajya baziherebwaho.
Uretse izi nkingo u Rwanda rwamaze kwakira biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Werurwe rurakira zindi nkingo za Pfizer 102 960 hanyuma mu cyumweru gitaha mu ntangiro hakirwe izindi ibihumbi 500, buri kwezi hazajya hakirwa inkingo binajyane n’umubare w’abagomba gukingirwa.