Perezida Museveni agiye kujyana ikinyamakuru Daily Monitor mu nkiko kubera kumuharabika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare Daily Monitor iri mu binyamakuru bikomeye muri Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni n'abantu be ba hafi bakingiwe COVID-19 mu ibanga, mu gihe Uganda yari itarakira inkingo za kiriya cyorezo yari yaremerewe muri gahunda ya Covax.

Iki gitangazamakuru cyasubiyemo amagambo y'ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika cyatangaje ko ku wa 23 Gashyantare Museveni n'abantu bo hafi ye bahawe rwihishwa urukingo rwa Sinopharm rwo mu gihugu cy'Ubushinwa.

Ni inkuru yazamuye uburakari kuri benshi mu Banya-Uganda, bibaza uko umukuru w'igihugu n'umuryango we bafata iya mbere mu kwikingira kiriya cyorezo bagasiga abaturage bicwa na cyo.

Perezida Museveni ku wa Mbere ubwo yavugaga ijambo rijyanye n'Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, yavuze ko ikinyamakuru The Monitor nikitamusaba imbabazi azakijyana mu nkiko.

Ati: 'Mu gihe cyavuba ngiye kubona amafaranga yo gukurikirana The Monitor mu ishyaka ryanjye, kubera ko bavuze ko nihishe nkanikingira mu ibanga, ndi hamwe n'umugore wanjye.'

'Namaze gushyikiriza ikirego urukiko, Monitor nzabagira abahemu keretse nibasaba imbabazi bakaryama hasi bavuga bati 'Tubabarire, tubabarire!' Nibatabikora, nzabagirayo. Ngo ndi umugabo wikunda wihisha njye n'umugore wanjye tukikingira nyamara abandi banya-Uganda bari mu bibazo?'

Daily Monitor ntabwo iratangaza niba iri bwemere gusaba imbabazi Museveni cyangwa niba izaburana na we.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-agiye-kujyana-ikinyamakuru-daily-monitor-mu-nkiko-kubera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)