Perezida Ndayishimiye yakuriye inzira ku murima abagore yise ko bacuruza amasura yabo ko atari bo bazizihizwa ku munsi w'ejo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa buri mu ijambo Perezida Ndayishimiye yageneye Abarundi kuri uyu wa 7 Werurwe 2021 bujyanye n'uyu munsi uzizihizwa kuri uyu wa Mbere.

Uyu Mukuru w'Igihugu yavuze agaciro k'umugore mu muryango no ku gihugu, ari nako gatuma agenerwa umunsi yizihizwa ku rwego mpuzamahanga.

Yaje kuvuga ko ariko hari abagore badakwiriye kwizihizwa kuri uyu munsi barimo abacuruza amasura yabo. Ati: 'Erega mu gihugu haracyariho abagore ubutwari bwabo babwireba mu gasura.' Asobanura ko aba ari bo batuma abagabo basesegura, bakabaha n'ibyo bakabaye bajyanira imiryango yabo.

Ati: 'Abo rero bacuruza isura si bo twizihiza umunsi wose wa tarikii ya 8 Werurwe. Abo bameze uko ni bo bazana amazimwe, basenya imiryango na bya byorezo by'indwara nka SIDA, Hepatite B n'ibindi.'

Kuri we, abagore bitwaza uburenganzira bahawe bagatukisha igihugu n'umuryango wababyaye, nabo ntibakwiriye kwizihizwa kuri uyu munsi.

Ahubwo ngo umugore ukwiye kwizihizwa kuri uyu munsi, ni ugira ubuntu, uwambika abatambaye, ubika ibanga kandi akaba hari iterambere yageza ku muryango we.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-ndayishimiye-yakuriye-inzira-ku-murima-abagore-yise-ko-bacuruza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)