Plan International yasabye ingufu mu kongera abagore mu nzego zitandukanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango uvuga ko nubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry'uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z'abikorera.

Hamwe mu ho uyu muryango ugaragaza nk'ahakiri umubare muto w'abagore n'abakobwa ni mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, serivisi zo gutwara abantu n'ibintu ndetse no mu bwubatsi.

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yo mu 2018 igaragaza ko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri harimo ab'igitsina gore bangana na 4,8%, mu bwubatsi harimo 14,6%, mu gutwara abantu n'ibintu hakabamo 3%.

Ibi byatumye Umuryango mpuzamahanga uharanira uburinganire n'iterambere ry'abari n'abategarugori, Plan International ishami ry'u Rwanda, usaba inzego zitandukanye guha abakobwa n'abagore amahirwe angana n'ayo baha abagabo mu mirimo yose no mu nzengo zose z'igihugu.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Mutero William, yavuze ko Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyira abagore n'abakobwa mu nzego zifata ibyemezo ariko ko hakwiye kongerwa imbaraga no mu bigo by'abikorera.

Yagize ati 'Turashimira cyane Leta y'u Rwanda uburyo yashyize abagore mu myanya ifata ibyemezo, nko mu Nteko Nshinga Amategeko na Guverinoma, ndetse no mu zindi nzengo zikomeye za leta ubona ko hari izamuka.'

'Ariko hari ahakiri icyuho nko mu bucukuzi no mu yindi mirimo hakwiye impinduka kuko biragoye kubona igihugu gitera imbere nta ruhare rugaragara rw'umugore ruriho.'

Kuba hakiri imirimo itandukanye abagore bahezwamo bituma bahugira mu mirimo bakorera mu rugo itishyurwa bikaba byabadindiza mu iterambere.

Mutero yavuze ko iyi mirimo yo mu rugo ikorwa n'abagore itishyurwa ibadindiza mu iterambere ku buryo usanga batabasha kugira icyo binjiza mu rugo rwabo, ndetse ikaba yatuma n'iterambere ry'umwana w'umukobwa risigara inyuma.

Ati 'Kwirirwa mu mirimo yo mu rugo itishyurwa bibangamiye cyane iterambere ry'umugore kuko wa mwanya amara mu mirimo yakabaye ari gukora ikindi kimwinjiriza akiteza imbere n'umuryango we.'

'Abana b'abakobwa iyi mirimo bayidindiriramo kuko niba hakiri imyumvire ko umukobwa ajya mu mirimo umuhungu akajya kwiga, bizabadindiza mu myigire no mu iterambere ari naho bahura n'ibishuko by'ababatera inda.'

Umusanzu wa Plan International mu iterambere ry'umugore

Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 2007 kuva icyo gihe kugeza ubu umaze gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry'umugore n'umukobwa.

Uyu muryango ukorera mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo, Bugesera n'inkambi z'impunzi ziri mu Rwanda ugamije iterambere ry'abana cyane cyane abakobwa.

Wagiye ukora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no guteza imbere uburezi, gutanga amahugurwa ku bagore.

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021 uyu muryango wakoresheje miliyari 6 Frw mu bikorwa bigamije iterambere ry'abakobwa n'abagore.

Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amashuri nderabarezi n'ibigo mbonezamikurire bibasha kwakira abana b'abakobwa 9 856 hamwe n'abahungu 8 096, ndetse n'amashuri abanza ashobora kwakira abakobwa bangana na 9 994 hamwe n'abahungu 9 003.

Si ibi gusa kuko uyu muryango wagiye utanga amahugurwa ku bangavu ubigisha kurwanya ihohoterwa bakorerwa ndetse no gutinyuka imirimo itandukanye, aho hahuguwe abangavu 206 459.

Bamwe mu bagezweho n'ibi bikorwa bya Plan International, bavuga ko byabagiriye akamaro, bakemeza ko usibye kubakura mu bwigunge byatumye babasha no kwiteza imbere ubu bakaba ntacyo babuze.

Umuyobozi w'amatsinda yashyizweho na Plan International mu Karere ka Nyaruguru, Nyirahabineza Béatrice, yavuze ko amahugurwa yahawe n'uyu muryango yamufashije kugira ibyo ahindura mu rugo rwe.

Ati 'Uyu muryango waradufashije uduha amahugurwa ajyanye n'isuku no kwiteza imbere, ubu iwanjye hari isuku kandi nabashije no kujya mu matsinda yo kugurizanya mbasha gukora ubucuruzi bunteza imbere.'

Iri terambere ryageze no ku mukobwa w'imyaka 24, Mutesi Faith, wavuze ko yahuye na Plan International mu 2013 ikamufasha kwiga none ubu akaba atanga umusanzu mu kubaka igihugu abicishije mu mushinga wa Our City 2030 project.

Ati 'Plan International yandihiye amashuri ntari mfite ubushobozi bituma mbasha kwiga ndangiza kaminuza, ibi byatumye mbona ubushobozi bwo kuba umukorerabushake mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije nkabasha gutanga umusanzu wanjye nk'umwana w'umukobwa.'

Iri terambere ririshimirwa mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange hari kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore uba buri mwaka tariki ya 8 Werurwe.

Plan International Rwanda yagaragaje ko hari inzego zimwe zikigaragaramo umubare muto w'abagore n'abakobwa
Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Mutero William yashimye ibyakozwe na Leta mu gushyigikira uburinganire ariko agaragaza ko hari aho abagore bakiri bake



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/plan-international-yasabye-ingufu-mu-kongera-abagore-mu-nzego-zitandukanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)