Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo.
Abaturage bamwe bibaza ukuntu ingendo zizakorwa hagati ya Huye- Ruhango- Muhanga- Kigali kandi Akarere ka Nyanza kari hagati ya Huye na Ruhango katari nyabagendwa.
Nsabimana ati “Abatwara imodoka zitwara abagenzi boroherejwe. Gusa umuntu yakwibaza niba imodoka ivuye i Kigali itazongera kunyura mu Karere ka Nyanza igiye i Huye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko umuhanda uhuza Huye na Ruhango unyura mu Karare ka Nyanza uzakomeza kuba nyabagendwa ariko ibinyabiziga bitemerewe guhagarara ahantu na hamwe mu Karere ka Nyanza.
Ati “Imodoka zemerewe kugenda, igikuru ni uko zidahagarara muri Nyanza. Mu muhanda hari Abapolisi bazakomeza kugenzura ko byubahirizwa.”
Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi bakemenya ko batemerewe guhagarara mu Karere ka Nyanza ngo bashyire cyangwa bavane umugenzi mu modoka kuko ari amakosa.
Yibukije abatuye mu turere twa Nyanza na Gisagara ko bagomba kubahiriza gahunda ya Guma mu karere n’andi mabwiriza yose yashyizweho yo gukumira icyorezo cya Covid-19.
Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.