Producer Eleeeh yasobanuye impamvu abatunganya amajwi bakora nijoro anagenera ubutumwa abavuga ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Producer Element wamenyekanye nka Eleeeh yasohbanuye impamvu abatunganya amajwi (audio producers) bakora nijoro anavuga impamvu akora indirimbo ziri mu njyana imwe. Ibi Eleeeh yabivuze ubwo yaganiraga na RadioTv10 aho yanavuze byinshi ku rugendo rwe rwa muzika. Mu gutangira ikiganiro, Eleeh yavuze ko ashimira Imana kubw'intambwe ikomeje kumuteza mu kazi ke ka buri munsi ariko ko gutunganya amajwi (audio production). Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka umwe amaze ari icyamamare (kuko indirimbo yazamuye izina rye yagiye hanze muri Werurwe 2020) hari byinshi yagezeho gusa ko akomeje kwiga no kwihugura kuko nta muntu umenya byose. Producer Eleeeh yavuze impamvu aba producers bagenzi be bakora nijoro aho yavuze ko akenshi biterwa n'abahanzi kuko hari abahanzi bahitamo kuza muri studio nijoro kuko aribwo babonye umwanya cyane ko nta birangaza biba bihari nijoro byashobora gutuma amajwi yabo adafatwa neza. Eleeeh yavuze ko gutunganya amajwi nijoro kw'aba producers akenshi biterwa n'abahanzi nubwo we yavuze ko atajya akora nijoro.

Eleeeh

Producer Eleeeh kandi yagize icyo avuga ku byavuzwe ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe aho yavuze ko aribyo kuko yibanda kuri Afrobeat ariyo njyana ny'afurika kuko ari umunyafurika akaba arajwe ishinga no kubanza guteza imbere ibyo ku mugabane we. Eleeeh yabwiye abantu bamunengera gukora injyana imwe aho yavuze ko kuri ubu aribyo birimo kumugaburira. Yagize ati " Nibyo birimo kungaburira muri iki gihe. Indirimbo nzazikora zisa mpaka nimba aribyo bigabura ". Nubwo Eleeeh yavuze gutya ariko avuga ko kwibanda ku ndirimbo zo mu njyana imwe atariyo gahunda afite kuko we akora bitewe n'akazi afite avuga ko abonye umuhanzi ushaka gukora indi njyana nta kabuza nawe yamukorera.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/producer-eleeeh-yasobanuye-impamvu-abatunganya-amajwi-bakora-nijoro-anagenera-ubutumwa-abavuga-ko-akora-indirimbo-ziri-mu-njyana-imwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)