RGB ntiyaba yarahaye bamwe uburyo bwo gusahura Itorero ADEPR mu byiswe ko ikemuye ikibazo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bamwe mu bayoboke b'Itorero rya ADEPR barabyibaza nyuma y'uko ubuyobozi bw'iri torero bwashyizweho na RGB, burangajwe imbere na Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y'Inzibacyuho wa ADEPR, bivugwa ko bwafashe icyemezo cyo kwiyongerera ingano y'imishahara n'ibindi bagenerwa, aho ku mishahara isanzwe bigaragara ko buri umwe mu bagiza komite y'inzibacyuho, ku mushahara wari usanzwe ugenewe abagize komite nyobozi yiyongereyeho amafaranga angana na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Ku wa 2 Ukwakira 2020, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwakuyeho inzego z'ubuyobozi mu torero rya ADEPR zirimo Biro Nyobozi, Inteko rusange, Inama y'Ubuyobozi na Komite Nkemurampaka, ibi ngo bikaba byari mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bikomeje kugaragara muri iri torero.

Nyuma y'iminsi itandatu gusa, RGB yashyizeho Komite y'Inzibacyuho ya ADEPR igomba kuyobora iri torero mu gihe cy'amezi 12 ashobora kongerwa, yagiyeho kuwa 8 Ukwakira 2020, iyi komite ikaba irangajwe imbere na Pasiteri Ndayizeye Isaïe ari nawe uhagarariye itorero ADEPR nk'umuryango mu rwego rw'amategeko.

Iyi komite ikimara kujyaho yakoze impinduka zitandukaye mu Itorero rya ADEPR, aho yakuyeho amatorero y'uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu irazisesa, ishyiraho icyenda nshya, ibi bikaba byari mu byari byasabwe Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) ubwo rwashyiragaho iyi Komite nshya y'Inzibacyuho muri ADEPR.

Iyi komite kandi hari ibindi yakoze birimo kurenganura abashumba bari bararenganijwe ku ngoma ya Rev. Pasitori Ephrem Karuranga.

Gusa bamwe mu bashumba (Abapasitoro) bo muri ri torero ntibemera uburyo iyi komite y'inzibacyuho yashyizweho, kuko bavuga ko RGB yabikoze yirengagije ingingo ya 33 n'iya 37 y'itegeko No 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere. Ibi kandi bavuga ko ngo RGB yabikoze yirengagije ko binyuranye n'amategeko shingiro y'Itorero rya ADEPR mu ngongo ya 10 aho iteganya uko inzego z'Ubuyobozi bwaryo bujyaho n'inyito y'abagize komite nyobozi mu mategeko shingiro y'itorero, yasohotse mu Igazeti ya Leta No 34 yo ku wa 26/08/2013.

Ushingiye kuri ibi bigaragazwa n'abatishimiye ibyemezo bya RGB, ndetse n'abandi bayoboke b'itorero rya ADEPR, ibintu byaje kuba amayobera aho abagize Komte y'Inzibacyuho yashyizweho na RGB, ifashe icyemezo cyo gusesa inteko rusange y'Itorero rya ADEPR, barangiza bagasa n'abakubye imishahara yabo incuro ebyiri (2) nta rwego na rumwe rubyemeje.

Aha niho benshi mu bayoboke b'iri torero barimo n'abapasitoro, bakomeje gushingira bibaza niba koko RGB itarafashe umwanzuro wo gukemura ibibazo wo kwihera bamwe umwanya wo kunyunyuza imitsi y'abakirisito b'itorero rya ADEPR, cyangwa se yarafashe icyemezo cyo gukemura ibibazo bikomeje kurangwa muri iri torero.

Bivugwa ko kugeza ubu Pasitoro Ndayizeye Isaie (Umuvugizi RGB yashyizeho), yihaye kujya ahembwa 3,073,105Frw; Rutagarama Eugene(Umuvugizi wungirije) arimo arahembwa 2,973,489Frw; Budigiri Herman (Ushinzwe ibikorwa) ahembwa 2,973,489Frw;Umuhoza Aurelie (Ushinzwe umutungo) ahembwa 2,674,641Frw naho Gatesi Vestine (Ushinzwe ubuyobozi) ahembwa 2,674 641Frw.

Ni mu hige ubusanzwe ku mishahara yemewe yari yarashyizweho Umuvugizi yahembwaga 2,001,208; Umuvugizi wungirije agahembwa 1,890,648; Umunyamabanga mukuru agahembwa1, 614,199Frw naho Ushinzwe umutungo agahembwa1, 614,199.

Uretse ibibazo by'imshahara bisa n'aho byasubije irudubi ibibazo byo muri ADEPR aho kugira ngo bikemuke, biravugwa ko Komite y'inzibacyuho ya ADEPR yashyizeho isoko ryo kuvugurura Dove Hotel y'iri torero, iryo soko rikaba ngo ryari rifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angina na miliyoni magana atatu (300,000,000 Frw), gusa igitangaje ni uko iryo soko ryahawe umwe mu bagize iyi komite y'inzibacyuho.

Ibi by'abanenga n'abinubira ibikomeje gukorwa mu itorero rya ADEPR, bigaragaza ko gukemura ibibazo byakomeje kurirangwamo mu myaka ishize bisa n'inzozi, bigaragazwa n'ibaruwa abanyamuryango bo muri iri torero bavuga ko baharanira imiyoborere myiza n'ijwi ry'Umukirisitu bashaka impinduka nziza muri ADEPR, baherutse kwandikira Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, batakamba ngo icyemezo cy'Ubutegetsi Ref.160/RGB/CEO/CSD/2020 cyo ku wa 2/10/2020 n'icyemezo cya RGB cyo gushyiraho komite y'inzibacyuho ya ADEPR cyo ku wa 8/10/2020 byakurwaho.

Ushingiye kuri ibi byose n'uburyo bamwe mu bayoboki b'iri torero batishimiye ibikomeje gukorwa na Komite y'inzibacyuho, ndetse bakanagaragaza ko ibyo RGB yakoze binyuranije n'amategeko, benshi mu bakurikiranira hafi ibibera muri iri torero bakomeje kwibaza uburyo urwego rwa Leta rukwiye gukurikirana no kubungabunga iby'abaturage rwakarebereye, rwaba rwarashyizeho abayobozi nyuma bakiyongerera imishahara, nyamara urwo rwego rwarabashyizeho ruvuga ko rubatumye gukemura ibibazo biri mu muryoango rubahaye kuyobora.

Aha bibaza niba RGB itaba yarabahaye uburyo bwo kwirira kuruta uko yaba yarabahaye inshingano zo gukemura ibibazo?



Source : https://www.imirasire.rw/?RGB-ntiyaba-yarahaye-bamwe-uburyo-bwo-gusahura-Itorero-ADEPR-mu-byiswe-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)