RIB yahamagaje Dr Christopher Kayumba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inyandiko y'Ihamagara dufitiye kopi, igaragaza ko Umugenzacyaha yahamagaye Dr Christopher Kayumba ariko ntigaragaza icyo yahamagariwe.

Iyi nyandiko yashyizweho umukono n'Umugenzacyaha witwa Niyonkuru Alain Christian, bigaragara ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021.

Iyi nyandiko ihamaraga, isaba Dr Kayumba kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 23 ku biro bikuru byarwo bikorera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Dr Christopher Kayumba aherutse kwinjira muri Politiki akaba yaranashinze ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) rigamije guharanira Demokarasi.

Ahahamagawe kandi nyuma y'igihe gito hari amakuru atangajwe n'abantu ko yashatse guhohotera umukobwa yigishaga muri kaminuza y'u Rwanda, ubwo ngo yashakaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu butumwa bwatambukijwe n'uwitwa Kamaraba kuri Twitter, yavuze ko muri 2017 Dr Kayumba ngo yashatse gusambanya mugenzi we w'umukobwa yigishaga mu ishami ry'Itangazamakuru n'itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwemeje ko rwakiriye ikirego mu ntangiro z'uku kwezi kwa Werurwe 2021.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yari aherutse gutangaza ko RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso ku cyaha cy'Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato kiregwa Dr Kayumba.

Amaze amezi atatu afunguye

Tariki 05 Ukuboza 2020, Dr Christopher Kayumba yafunguwe nyuma yo kumara umwaka afungiwe icyaha cyo guteza imvururu mu kibuga cy'indege.

Ubwo yatabwaga muri yombi tariki 10 Ukuboza 2019, Dr Christopher Kayumba yashinjwaga iki cyaha cyo guteza imvururu mu kibuga cy'indege ndetse n'icyo gusindira mu ruhame.

Amaze gusohoka muri Gereza mu ntangiro z'Ukuboza 2020, yabwiye UKWEZI TV ko hari amasomo yigiye muri gereza ndetse ko igihe yamazeyo cyamubereye umwanya mwiza wo kwitekerezaho.

Uyu mugabo wabaye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba asanzwe ari n'umushakashatsi, icyo gihe yabwiye UKWEZI TV ko agiye kwandika ibitabo bibiri bikubiyemo ibyo yigiye muri gereza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/RIB-yahamagaje-Dr-Christopher-Kayumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)