Inyandiko y'Ihamagara dufitiye kopi, igaragaza ko Umugenzacyaha yahamagaye Dr Christopher Kayumba ariko ntigaragaza icyo yahamagariwe.
Iyi nyandiko yashyizweho umukono n'Umugenzacyaha witwa Niyonkuru Alain Christian, bigaragara ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021.
Iyi nyandiko ihamaraga, isaba Dr Kayumba kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 23 ku biro bikuru byarwo bikorera ku Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
UKWEZI.RW