- Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021, rwakiriye ikirego kiregwamo Kabendera Tidjara ndetse ubu uru rwego rukaba rwatangiye gukurikirana iki kirego.
Kabendera Tidjara wamamaye ubwo yari Umunyamakuru ku Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA ubu wamaze kuhava akaba arikorera radio imwe yo mu Rwanda, ubu ni n'umucuruzi ucuruza ibirimo amavuta yo kwisiga.
Uyu mugore ukunze no gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu minsi ishize yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko amenyesha abakiliya b'iduka rye ko uwari umukozi we batandukanye. Icyo gihe yavugaga ko abari basanzwe baza muri iryo duka ry batozengera kuhamusanga.
Yagize ati 'â¦mbamenyeshe ko umukobwa mwari mumaze iminsi musanga kwa TK Shop ubu atagihari kubera impamvu nyinshi zirimo ko atabaye inyangamugayo mu kazi.' Icyo gihe kandi yasabye abari bafite nimero ye ya Telephone kwirinda kumwishyura ngo kuko bamuhamagaragara akabasaba kumwishyura.
Yanatangaje nimero ye asaba ko abantu batazongera kuyihamagara ahubwo we abaha indi.
Tidjara Kabendera kandi yanumvikanye mu biganiro n'ibitangazamakuru bikorera kuri Youtube avuga kuri uriya mukobwa.
Uwo mukobwa we yabifashe nko kumwandagaza ahita aregera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, rwemera ko rwakiriye ikirego kiregwamo uriya munyamakuru Tidjara Kabendera ndetse ngo ruri kugikurikirana.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iki kirego kiregwamo Tidjara Kabendera bari kugikurikirana aboneraho gusaba abantu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.
Dr Murangira uvuga ko gutanga ibitekerezo ari uburenganzira bwa muntu ariko ko 'Ubwo burenganzira bugendana n'inshingano.' Yakomeje agira ati 'RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru y'impuha kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko mu Rwanda.'
Tidjara Kabendera we yavuze ko ntacyo yavuga kuri iki kirego yamaze kuregwamo, yagize ati 'Ntacyo mbivugaho.'
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ikirego kiregwamo Kabendera Tidjara
Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 havugwamo ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cy'imyaka itatu ariko itarenze itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze 3 Frw.
Source : https://impanuro.rw/2021/03/22/rib-yakiriye-ikirego-kiregwamo-kabendera-tidjara/