Uyu mukinnyi kandi yasabye imbabazi ababyeyi bamurakariye kubera iyi nyogosho yiyogoshesheje bigatuma abana babo bamwigana.
Nyuma y'imyaka 20 bibaye,Ronaldo yavuze kuri iriya nyogosho itari isanzwe yiyogoshesheje yaciye ibintu hose n'abantu benshi bakamwigana cyane ko yari rutahizamu uryana cyane.
Ku mukino wa nyuma Brazil yatsinzemo Ubudage ibitego 2-0 byose byatsinzwe n'uyu munyabigwi Ronaldo,yagaragaye yogoshwe umusatsi wose uretse agace gato ko ku mutwe ahagana imbere.
Uyu mukinnyi yavuze ko ubu abona bitari byiza ndetse bigaragara nabi ariko icyo gihe ngo byari bisekeje.
Ronaldo yabwiye Sports Illustrated ati 'Byari biteye ubwoba.Ndasaba imbabazi ababyeyi babonye abana babo biyogoshesheje inyogosho isa n'iriya.'
Abana benshi hirya no hino ku isi biganye Ronaldo kuri iriya nyogosho kuko muri Brazil benshi bagaragaye babikoze ariko n'abahandi ku isi.
Ronaldo yahishuye ko mu mukino wa ½ batsinzemo Turkia igitego 1-0 cyatsinzwe nawe,yagize imvune yoroheje ndetse ngo iriya nyogosho yayishyizeho mu rwego rwo kurangaza abantu ku mukino wa nyuma kugira ngo batita kuri iyi mvune ye.
Ati 'Abanyamakuru bibagiwe imvune.Njye n'abakinnyi bagenzi banjye twarababajije tuti 'mwayikunze'baratubwira bati 'ni mbi yikureho'.Icyakora babonye inyogosho yanjye bibagirwa imvune.'
Ronaldo yarangije iki gikombe cy'isi cyo muri 2002 cyabereye mu Buyapani no muri Koreya y'Epfo afite ibitego byinshi [8] ndetse anatwaye iki gikombe Brazil iheruka.
Ubu Ronaldo niwe nyiri ikipe yo muri Espagne yitwa Real Valladolid iri ku mwanya wa 16 muri La Liga gusa ishobora kumanuka kuko irusha amanota 4 gusa iziri mu murongo wo kumanuka.Izahita ikkina na FC Barcelona ya Messi kuwa 05 Mata 2021.