Rotary Club yahaye abanyeshuri 1500 matera n’ibindi bikoresho by’ishuri -

webrwanda
0

Ibi bikoresho byahawe abanyeshuri 1500 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Ibi bikoresho byatanzwe ku nkunga y’Umuryango wo muri Canada wita ku mwana, Sleeping children around the world.

Iki gikorwa kikaba cyasojwe kuri iki cyumweru mu Karere ka Rwamagana kinitabirwa na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman usanzwe ari umunyamuryango wa Rotary Club.

Buri mwana yahawe matera, ibase, Ikiringiti, amashuka, amakaye, inkweto, imyenda y’ishuri, udupfukamunwa ndetse n’imyenda y’imbere ku bana b’abakobwa.

Umuyobozi ucyuhe igihe wa Rotary Club Kigali Virunga, Ingabire Jennifer, yavuze ko ubwo yayoboraga uyu muryango hari undi muryango uba mu gihugu cya Canada wabegereye kugira ngo bakorane mu gutanga ibikoresho ku banyeshuri nubwo haje kwivangamo COVID-19.

Ati “ Uwo mushinga utekereza ko umwana iyo aryamye neza, akura neza kandi akiga neza, iyo aryamye neza rero bituma abyuka kare akajya kwiga bitewe nuko aba yaryamye neza, niyo mpamvu mu bikoresho twatanze harimo ibyo kuryamira n’iby’ishuri.”

Ingabire yavuze ko buri Karere bagiye bakagenera abana 300 nibura abana bose bakaba bagomba kungana ku mpande zombi yaba abahungu ndetse n’abakobwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye Leta y’u Rwanda ikorana neza n’abafatanyabikorwa barimo na Rotary Club, yavuze ko imiryango yafashijwe yiganjemo iyubakiwe inzu n’Akarere agasanga bari bakeneye ibyo bikoresho.

Ati “ Abenshi muri aba ngaba ni abantu twagiye twubakira batari bafite naho baba, bari bakeneye n’imifariso kugira ngo bayirareho, iyo umwana yariye neza akanaryama neza agasinzira, iyo aje mu ishuri abasha kwiga neza iki kikaba ari igikorwa cyiza twabashimira aho abana bagiye kwiga neza kuko aribo ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

Bishimiye ibikoresho byahawe abana babo

Bamwe mu baturage bafite abana bahawe matera n’ibindi byangombwa by’ishuri bishimiye kubyakira abenshi bavuga ko bije kubunganira mu gutuma imyigire y’umwana irushaho kumera neza.

Mukagasana Christine utuye mu Mudugudu wa Karutimbo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro yavuze ko yari asanzwe afite ikibazo cy’aho umwana we yararaga.

Ati “ Ubu niba umwana yararaga nabi akarara akumbagurika mu birere, ubu agiye kujya aryama neza yishimye nabashimiye cyane nkanashimira ubuyobozi buba bwadutekerejeho.”

Nyiransabimana Martha utuye mu Murenge wa Munyiginya mu Kagari ka Binunga mu Mudugudu w’Isangano, we yavuze ko yagorwaga cyane no kubona ibikoresho by’abana be ariko ngo umwe amaze kubihabwa.

Ati “Namuguriraga ntabone ibyo akeneye byose ariko ubu azajya ajya mu bandi asa neza mu ishuri abe n’umuhanga kuko iyo umwana afite ibibazo mu ishuri ntakurikira neza.”

Musabyimana Ange wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza we yavuze ko aho yararaga yabyukaga imbavu ziri kumurya ahamya ko kuba yabonye amakaye n’aho kurara heza agiye kwigana ubushake ku buryo azatsinda ikizamini cya leta.

Rotary Club isanzwe imenyerewe mu Rwanda mu bikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abantu, bubatse isomero rusange rya Kigali ndetse banubaka inzu y’abarwayi bacumbikamo abarwayi ba kanseri mu bitaro bya Kanombe ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Rotary Club Virunga Kigali ibarizwamo abanyamuryango 32 mu gihe mu gihugu hose habarizwa ama club atanu nibura buri club ikaba ibarizwamo abantu bari hagati ya 25 na 30.

Abana bahawe ibi bikoresho ni abaturuka mu miryango itishoboye
Abana bavuze ko ibi bikoresho bahawe bigiye kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi
Rotary Club yahaye abanyeshuri 1500 matera n’ibindi bikoresho by’ishuri



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)