Rubavu: Bahangayikishijwe n’agatsiko karara gatera amabuye ku nzu zabo -

webrwanda
0

Uretse kuba bahangayikishijwe n’umutekano, ngo ibi binabangiriza inzu kuko aya mabuye aterwa amena ibirahure by’amadirishya akabasanga aho baryama. Aba baturage bavuze ko ijoro ryose bataryama kuko baba bategereje urupfu kubera ubwinshi bw’amabuye aterwa ku nzu zabo akangiza ibirahuri.

Kahambo Judith yavuze ko hashize ibyumweru bibiri we n’umuryango we bataryama bisanzuye kubera amabuye batera ku nzu umunsi ku munsi asaba ubuyobozi kubatabara.

Ati “Kuva ku wa Gatandatu taliki 20 Gashyantare iyo bigeze saa Moya batera amabuye ku ngo zose aba ameze nk’amasasu. Abanyerondo baraje bageze iwanjye babura aho amabuye ava barabireka, batubwiye ngo tujye kurega dutegereje ikizavamo. Badutabare kuko ubu twiryamira saa Kumi, ubuyobozi nibudutabare kuko turahangayitse’’

Habimana Samuel we yavuze ko ibibabaho atari ubujura ahubwo ari urugomo kuko biba buri munsi ku masaha amwe.

Ati “Byatubereye urujijo uburyo aya mabuye aza ni ibintu bidasanzwe. Uba wumva ari ingo zose utamenya aho aturuka kuko aba ava hirya no hino, si ubujura kuko biba iminsi yose kuva 20 Gashyantare buri munsi badutera amabuye, ubuyobozi budufashije bwakurikirana abakora uru rugomo.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yavuze ko bufatanye n’inzego z’umutekano bari gurikirana iki kibazo ngo hari n’abafashwe bagomba gukorwaho iperereza.

Ati “Aba baturage baratabaje twarabatabaye hamwe na polisi na RIB hamwe n’ubuyobozi dukurikirana amakuru haza kugaragara ko aho byabereye hari ingo ebyiri zisanzwe zifitanye amakimbirane. Mu bushishozi twabashyikirije Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha sitasiyo ya Rugerero kugira ngo bakore iperereza ukuri kugaragare n’ababiri inyuma bamenyekane.’’

Aba bantu batazwi batera amabuye mu ngo z’abaturage bibasira ingo zirindwi z’abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Kabarora. Nubwo abayobozi bavuga ko hari imiryango ibiri ifitanye amakimbirane, aba baturage bavuga ko ntaho bahuriye n’amakimbirane kuko bitatuma umudugudu wose urara udasinziriye.

Hakunzwe kuvugwa agatsiko gakora ibikorwa by’urugomo kiyita Abuzukuru ba Shitani mu Murenge wa Gisenyi abaturage bakaba bavuga ko baba aribo bimukiye mu Mirenge ya Rugerero na Rubavu akaba ari nabo baba barimo guteza umutekano muke nubwo ubuyobozi butabyemera.

Aya mabuye aterwa ku nzu z'aba baturage yangiza ibirahure akabasangamo imbere
Barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kuko ngo bahangayikishijwe n'umutekano wabo
Iki gikorwa cy'urugomo ngo cyatangiye kwibasira aba baturage muri Gashyantare



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)