Rubavu: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw -

webrwanda
0

Ibi biyobyabwenge byafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bifatanwa abantu 117 ubu bafungiye muri gereza.

Ni umuhango wabereye mu murenge wa Nyakiriba iruhande rwa Gereza ya Rubavu aho ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kubera ibihombo abaturage n’igihugu.

Uhagarariye Ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero Munyaneza Janvier yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bitera ubukene n’ibihano bikaba byarakajijwe.

Ati’’Ibiro 1800 by’urumogi ni igihombo gikomeye kuku ubaze agaciro harimo inzu 10 z’abatishoboye kandi utibagiwe ko n’uwarufatanywe yafunzwe, ubu umuryango we ukaba warasigaye wonyine. Urubyiruko ndarusaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza kandi n’ibihano byarakajijwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yaburiye ababyishoramo, ababwira ko amayeri yose akoreshwa mu kubyinjiza mu gijhugu yamenyekanye.

Ati “Hashize umwaka birimo bifatwa kubera ubufatanye mu gutanga amakuru kandi urugamba rurakomeje rwo guhangana n’ababicuruza n’ababyinjiza mu gihugu. Inzira zose binyuramo twarazimenye na mu gitondo hari abafashwe buri munsi turi kubafata’’.

Yashoje asaba abaturage ubufasha mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ariyo mvano y’ibindi byaha by’urugomo n’ibindi nko gusambanya no gufata ku ngufu.

Kwinjiza no gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe zikorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri ku isonga mu byaha bikorwa mu mirenge ya Rubavu, Gisenyi, Cyanzarwe, Busasamana yo mu karere ka Rubavu.

Ibiyobyabwenge byangijwe bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw
Meya Habyarimana ubwo yamenaga kanyanga zafashwe zinjijwe mu Rwanda
Uru rumogi rwafashwe umwaka ushize ruvanywe muri RDC
Inzoga yitwa Siporo yengerwa muri RDC ni imwe mu zinjijwe zitemewe ku butaka bw'u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)