Rubavu : Umwana yashatse kwiyahura ngo kuko umubyeyi we yamucyashye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana witwa Alexande afite imyaka 14 y'amavuko akaba ari mwene Mbanjimbere J Pierre na Nyirabagenzi Bonifride.

Yashats kwiyahura kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2021 ahagana saa 11:30 ubwo abaturage batabazaga inzego z'ubuyobozi babonye uyu mwana yuriye igiti cy'umuvumvi agiye kwimanika mu mugozi.

Inzego zirimo Polisi na DASSO zihutiye kuhagera, zihita zimumanura muri icyo giti yari yuriyemo afite umugozi wo kwiyahuza.

Rudatinya Vianney uyobora Umurenge wa Mudende, yavuze ko uyu mwana yashatse kwiyahura nyuma y'uko umubyeyi we yamucyashye kuko yari yakoze amakosa.

Uyu muyobozi avuga ko hari abana bateye amabuye imodoka y'imbangukiragutabara yo kwa muganga, barimo n'uyu hanyuma umubyeyi akaza kumucyaha.

Ati 'Umwana ahita agenda yurira igiti cy'umuvumu afite umugozi mu ijosi. Bamuhamagaraga ngo amanuke akanga, Twahise dutabara hamwe na Dasso na Polisi abaturage barurira baramufata baramumanura.'

Si ubwa mbere uyu mwana yari agerageje kwiyahura kuko aherutse no kunywa umuti wica udukoko uzwi nka Tioda ariko bamakua imiti ntumuhitane.

Uyu mwana yabaye acumbikiwe kuri station ya Police kugira ngo habanze kumenyekana ikimutera uyu mutima mubi.

JPEG - 196.2 ko
Bamutabaye atarabasha kwiyambura ubuzima

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umwana-yashatse-kwiyahura-ngo-kuko-umubyeyi-we-yamucyashye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)