Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho ibiciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli, ihita inatangaza ko bigomba guhita bitangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.
RURA yatangaje ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y'u Rwanda 1,088 kuri Litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y'u Rwanda 1,054 kuri Litiro.
Ibi biciro byiyongereyeho 10% bitewe ahanini n'uko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahaga na byo byiyongereye ku buryo bukabije. Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho 30% naho icya Mazutu cyo cyiyongeraho 26% ku isoko mpuzamahanga.
RURA yaherukaga gutangaza ibiciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli muri Mutarama 2021, aho igiciro cya lisansi cyari ku mafaranga 987 naho icya Mazutu ari 962 Frw.
ITANGAZO: Igiciro gishya cy'ibikomoka kuri peteroli.
Iki giciro kizatangira kubahirizwa guhera tariki ya 5 Werurwe 2021.#RwOT pic.twitter.com/ClWZa1NafH
â" Rwanda Utilities Regulatory Authority â" RURA (@RURA_RWANDA) March 4, 2021
Itangazo RURA yashyize ahagaragara imenyesha ibiciro bishya
Source : https://impanuro.rw/2021/03/05/rura-yashyizeho-ibiciro-bishya-byibikomoka-kuri-peteroli/