Mu itangazo RCS yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, yanditse iti “Kuri gereza ya Rusizi, umugororwa witwa Masengesho Daniel yagerageje gutoroka mu ijoro, abonywe n’abacungagereza arenga ku byo bamubwiye araraswa bimuviramo urupfu.”
At Rusizi Prison, a detainee named Masengesho Daniel attempted to escape at night, unfortunately the deceased resisted to the Prison guards on duty and this prompted his shooting resulting into his death.
— RCS Rwanda (@RCS_Rwanda) March 2, 2021
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ku isaha ya saa 19:47 z’umugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2021 ari bwo Masengesho yabonywe n’abacungagereza arimo kurira urupangu ashaka gutoroka, babanza kurasa hejuru ariko yanga gusubira inyuma, birangira bamurashe.
Masengesho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine, yarashwe agerageza gutoroka Gereza ya Rusizi iherereye ku musozi urebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Bukavu.
Ikibazo cy’ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu nzego z’umutekano cyagarutsweho kenshi n’inzego zitandukanye mu mwaka ushize, ubwo hagiye humvikana impfu z’abaturage barwanyaga inzego z’umutekano, bikarangira barashwe bagapfa.
Ubwo yari mu kiganiro na RBA muri Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabajijwe n’umwe mu bari bagikurikiye ku kibazo cy’ingufu z’umurengera abapolisi bari bamaze iminsi bakoresha bigahitana ubuzima bw’abaturage, yizeza ko bizakemuka kandi “ababikoze bakabiryozwa”.
Yagize ati “Ndi kubikurikirana, navuganye n’ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, ndatekereza ko tugiye kubona impinduka, ntabwo izo ngufu z’umurengera zikenewe. Kabone n’iyo uwo muntu yaba ari umunyabyaha ruharwa, polisi yahawe imyitozo y’uko yitwara idakoresheje imbaraga z’umurengera.”
Icyo gihe umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hari abapolisi bari gukurikiranwa kubera kugendera muri uwo mujyo.
Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ryahinduye byinshi mu buryo bugaragara kuko nyuma y’aho nta zindi mpfu za hato na hato ziturutse ku ngufu z’umurengera za polisi zongeye kugaragara.
Ku rundi ruhande ariko si abapolisi babwirwaga gusa, kuko n’izindi nzego z’umutekano zifite aho zihurira n’abaturage zirimo na RCS birazireba.
Ifoto yakoreshejwe hejuru igaragaza amarembo ya Gereza ya Rusizi