Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police FC ndetse n'ikipe y'igihugu AMAVUBI Sibomana Patrick uzwi nka Papy yinjiye mu bucuruzi bw'ibikoresho bya siporo cyane cyane akaba yahereye ku nkweto z'abakinnyi b'umupira w'amaguru zizwi nka 'gaudion'.
Mu kiganiro twagiranye na Papy yadutangarije ko igitekerezo cyo gutangiza iryo guriro ry'inkweto cyaje ubwo bari mu ikipe y'igihugu Amavubi, bamwe mu bakinnyi bakinana bashaka inkweto bakazituma abandi.
Yagize ati 'Igitekerezo rero uko cyaje ni igihe twari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu noneho abakinnyi bashaka inkweto bazituma undi wari ufite iryo soko, nanjye numvise nabikora mpita mbitangira ubwo ndetse ubu inkweto za mbere namaze kuzicuruza kandi ndabona bigenda'.
Papy yakomeje avuga ko atazarekera gucuruza inkweto kuko zikenerwa kenshi kandi akaba afite ubushobozi bwo kubona izo nkweto, yagize ati'Urabona njyewe ndi umukinnyi nzi inkweto ziba zigezweho mbese nziza, ubu rero kuzituma hanze biranyorohera kuko mba nzi izikenewe mu bakinnyi'.
Sibomana Partick yashoje atubwira ko ubu bucuruzi yinjiyemo buzamufasha kwiteza imbere ndetse n'umuryango we, ati'Urabona iyo dukina hari impamvu nyinshi zatuma uhagarika umupira, ariko uwuvuyemo ufite ikintu cyo gukora nko gucuruza watera imbere ndetse n'umuryango muri rusange ugatera imbere kuko uba ubonye icyo gukora muri icyo gihe'.
Patrick Sibomana watangiye gucuruza izo nkweto abinyujije kuri instagram yitwa ps11_classic_boots ni umwe mu bakinnyi babashije gukina hanze y'u Rwanda dore ko yakinnye mu gihugu cya Belarus ndetse no mu gihugu cya Tanzaniya mu ikipe ya Young Africa, mu Rwanda akaba yarakinnye mu ikipe y'isonga ndetse na APR FC kuri ubu akaba ari muri Police FC.
The post Rutahizamu w'ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana 'Papy' yinjiye mu bucuruzi bw'ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z'abakinnyi b'umupira w'amaguru appeared first on RUSHYASHYA.