Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague arifuzwa n'ikipe yo mu Busuwisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague arifuzwa n'ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi ya FC Zurich.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kabiri nibwo haje iyi nkuru y'uko Byiringiro Lague yifuzwa na FC Zurich yo mu Busuwisi aho yiteguye kumutangaho amayero ibihumbi 265(265000€) ndetse ko azajya gukora ikizamini cy'ubuzima muri uku kwezi.

Ibi byaje gushimagirwa na Radio10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ko agiye kwerekeza muri iyi kipe nyuma yo kudashimwa n'andi makipe yo muri iki gihugu arimo Luzern na FC Basel.

Uyu mukinnyi w'imyaka 20 usatira anyuze ku mpande, ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda muri CHAN2020 iheruka kubera muri Cameroun, yakinnye imikino 2 usoza itsinda wa Togo yanitwayemo neza cyane ndetse n'uwa 1/4 wa Guinea Conakry.

Uburyo yitwaye muri iri rushanwa bivugwa ko ari n'aho iyi kipe yamubengukiye.

Mu kiganiro kigufi umuvugizi w'ikipe wa APR FC yahaye ISIMBI, Kazungu Claver yavuze ko ayo makuru ntayo azi.

Ati"Ayo makuru ni mashya kuri njye. Rwose ntabyo nzi, kandi iyo biba bihari naba mbizi."

Amakuru ISIMBI yagerageje gushakisha ku igenda ry'uyu musore, ni uko uyu musore hari amakipe arenze imwe ashobora kwerekezamo muri iki gihugu ariko hataramenyekana iyo ashobora gusinyira ndetse na we ku giti cye atazi iyo azerekezamo kuko biri mu biganza by'abamushakira ikipe.

Mu ntangiriro za 2018 nibwo Byiringiro Lague yazamuwe muri APR FC nkuru avuye mu Intare FC, muri Gicurasi 2020 akaba aherutse kongera amasezerano y'imyaka 2 ari umukinnyi wa APR FC.

Arifuzwa n'ikipe yo mu Busuwisi
Lague yagize CHAN nziza ari n'aho iyi kipe yamubengukiye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-byiringiro-lague-arifuzwa-n-ikipe-yo-mu-busuwisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)