Uyu mugabo ubu ufungiye kuri station ya RIB ya Mushonyi mu Karere ka Gicumbi, yari asanzwe abana mu makimbirane n'uriya mugore we Nyirahabimana Speciose akekwaho kwica.
Urupfu rwa Nyirahabimana rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu mbuga y'urugo rwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mushonyi, Benedata Jean Pierre, avuga ko uwo muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo ndetse ubuyobozi bwari bwarabagiriye inama kenshi ariko bagakomeza gukimbirana.
Ati 'Uyu muryango wahoraga mu makimbirane ndetse n'ubuyobozi bwawugiriye inama kenshi ariko agakomeza."
Yakomeje agira ati "Nijoro nibwo barwanye hanyuma umugabo amurusha imbaraga amukubita agafuni arapfa. Kugira ngo abigereho neza yabanje gukingirana abana mu nzu kugira ngo badahuruza abaturanyi.'
Abaturage babonye umurambo wa Nyirahabimana Speciose ngo nibo batabaje Polisi ifata Batihinda nayo imushyikiriza RIB.
ITEGEKO RIVUGA IKI ?
Ingingo ya 107 yo mu gitabo cy'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda, ivuga ko 'iyo umuntu yishe undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.'
UKWEZI.RW