Mu myaka itatu ishize umukamo w'amata mu nka zo mu Karere ka Rwamagana wari litiro 30 000 ku munsi ariko kuri ubu umukamo umaze kugera kuri litiro 38 000 ku munsi nyuma yaho aborozi bigishijwe uburyo bajya bagaburira inka ubwatsi buzongerera umukamo.
Aba borozi bigishijwe binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) ku bufatanye n'umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (RDDP) hakaba harashyizweho ishuri ry'aborozi mu murima, mu kiraro no mu rwuri.
Muri iri shuri haba harimo abafashamyumvire baba barahuguwe, ubundi bagakora amatsinda abumbiyemo aborozi bo mu midugudu no mu tugari dutandukanye, bakigishwa uburyo bita ku nka zabo.
Muri aya matsinda bahugurwa ku gufata neza inka ku buryo yongera umukamo, bigishwa uburyo bakurikirana ubuzima bw'inka, uburyo bahingamo ubwatsi butandukanye bugamije kongera umukamo n'ibindi byinshi bituma inka yitabwaho ikongera umukamo.
Nzirasanaho Jean Claude uturuka mu Murenge wa Karenge mu Kagari ka Byimana avuga ko ataratangira kwigishwa ku kuntu yakwita ku nka ze ngo yiyororeraga ibimasa yumva ko arizo nka zamuha umusaruro kuruta izamuha amata.
Ati 'Nyuma yo kwigishwa nafashe inka imwe nakamagamo litiro imwe n'igice ku munsi nyitaho neza nyiteza intanga none ubu nyikuramo litiro zirindwi mbikesha ubumenyi naherewe mu mahugurwa.'
Yakomeje agira ati 'Ubu umuryango wanjye ubona amata ahagije kandi no ku isoko nkajyanayo, mfata litiro eshatu tukazikoresha mu rugo, izindi litiro enye zikajya ku isoko nibura urumva ko ku nka imwe ku munsi nyibonaho 800 Frw.'
Kampirwa Jeannette uturuka mu Murenge wa Rubona mu Kagari ka Karambi we yavuze ko atarahabwa amahugurwa ku kongera umukamo ngo yavuye kuri litiro imwe agera kuri litiro eshanu.
Ati 'Nari mfite inka ebyiri, imwe ikamwa litiro imwe none ubu ngeze kuri litiro eshanu kandi ndacyakomeza kongera umukamo ari nako nkangurira na bagenzi banjye kwita kun ka zabo.'
Umukozi uhagarariye Umushinga ugamije guteza imbere Ubworozi bw'inka zitanga Umukamo witwa Rwanda Dairy Development Project (RDDP) mu Karere ka Rwamagana, Tuyishime Vestine, avuga ko kimwe mu byo bishimira harimo no kuba barigishije aborozi bakanabaha ubwatsi bwongera umukamo, yavuze ko kuri ubu aborozi bamenye neza ko kugira ngo inka iguhe umukamo uyitaho nk'umuntu.
Ati 'Ubundi muri rusange abantu bari bamenyereye kugaburira inka mu buryo budatanga umusaruro bazigaburira imitungo none ubu bamenye ko inka bayivangira ibinyamusogwe, mu matsinda bari barimo twabahaga imbuto z'ubwatsi bwongera umukamo bakabuhinga ndetse bakanaha bagenzi babo imbuto.'
Tuyishime yavuze ko abenshi mu borozi umukamo wabo wiyongereye bakava ku gukama amata yo kunywera mu muryango bakagera ku kugurisha ku isoko ari nako iwe mu rugo haboneka amata menshi anafasha umuryango mu kurwanya imirire mibi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye uburyo uyu mushinga wa RDDP wafashije abahinzi mu kubona imbuto nyinshi z'ubwatsi bwiza butanga umusaruro.
Yavuze ko uretse ubwatsi, aborozi banashyikirizwa imiti mu buryo bworoshye ndetse asaba abataribumbira mu matsinda kwegera bagenzi babo bagafatanya kongera umukamo.
Kuri ubu amatsinda atanu yagaragaje gukora neza akongera umukamo mu buryo bugaragara yahawe ibihembo birimo ingorofani, amasanduku yifashishwa mu gufunga ubwatsi bwumye kugira ngo bubikwe neza, bote, imyambaro, ibikoresho byifashishwa mu gupima ifumbi, gupima umuriro, gupima ibilo by'inka n'ibyifashishwa mu gukurikirana ubuzima bw'inka ihaka.