Rwamagana: Imbamutima z'abagore babiri bahawe inzu n'abandi borojwe inka na bagenzi babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abari n'abategarugori. Mu Karere ka Rwamagana uyu munsi wizihirijwe mu midugudu yose ahakozwe umuganda wo gusukura ingo zabo no gufasha abafite intege nke gusukura aho batuye.

Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Musha ahatanzwe inzu ebyiri ku miryango itishoboye, hanorozwa inka ku miryango ibiri y'abagore kugira ngo zibafashe mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Niyoyita Chantal w'imyaka 34 avuga ko yabaga mu Mujyi wa Kigali, umugabo we aza gupfa ubuzima butangira gusharira, ngo yahise atangira kuba umuzunguzayi agafatwa inshuro nyinshi akajyanwa kwa Kabuga kugeza ubwo abana be batangiye kwandagara.

Ati 'Nyuma rero naje guhabwa inzu inaha nza kuhaba, ubu ndashima Imana ko mbayeho neza. Mbere nahoraga mu kabari none ubu mbayeho neza, ndi umu mama udashobora kubaza ibihumbi 20 Frw ngo mbibure, sinkishyura inzu Imana yangiriye Ubuntu. Umwana ararwara ku ishuri nkabasha kumwohereza amafaranga, arakenera amafaranga y'ibikoresho nkabasha kuyamuha.'

Yashimiye Umukuru w'Igihugu ku miyoborere myiza yahaye u Rwanda ari nayo yatumye ava mu buzima bubi yari amazemo imyaka myinshi kuri ubu akaba yabonye inzu yo kubamo n'abana be.

Mukanjishi Martha utuye mu Murenge wa Musha na we yavuze ko ari ibyishimo bikomeye cyane kubona yorozwa inka yari yaragambiriye kuzagura ariko ubushobozi bukamubana buke. Yagaragaje ko agiye kuyitaho cyane ku buryo mu minsi iri imbere na we azoroza abandi.

Ati 'Ngiye kuyorora neza, nyifate neza, izafashe umuryango wanjye, ifashe abana banjye kunywa amata kandi ninamara kororoka nzafasha bagenzi banjye kugira ngo twese tugire inka nkuko Umukuru w'Igihugu ahora abyifuza.'

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Rwamagana, Musanabera Christine, avuga ko gutekereza koroza abagore bari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe no kubakira abatari bafite aho kuba byose bigamije iterambere ry'umuryango.

Yagize ati 'Ibi bikorwa twakoze ni ukugira ngo abari mu muryango babashe kurwanya indwara z'umwanda kandi bature heza, gutanga inka byo bigamije gukura abagore mu bukene kugira ngo batunge ifaranga, banywe amata, bisige amavuta base neza kandi tunarwanye imirire mibi.'

Yavuze ko icyo basaba ba mutima w'urugo ari ugusigasira ibyagezweho bakita ku miryango yabo bakaba bandebereho ku bana babo no muri rubanda muri rusange.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bafashije ba mutima w'urugo kubakira iyi miryango, avuga ko abagore basabwa kuba ku isonga mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Ati 'Nkuko tubizi umugore ni mutima w'urugo ni yo mpamvu twumva twamwifuriza kurinda urugo, kurinda umuryango no kurinda igihugu iki cyorezo cya COVID-19 kandi akanakomeza kuza imbere mu rugamba rw'iterambere ature ahantu heza kandi anabasha kunywa amata kugira ngo arwanye imirire mibi mu bana ndetse anabone ifumbire.'

Yasabye abahawe inka kuzifata neza bakazabasha koroza n'abandi baturage. Abahawe inzu bo basabwe kuzifata neza bakabungabunga imiryango yabo ibibazo baterwaga no kutagira aho kuba ntibizongere kugaragara.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti 'Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.'

Aborojwe inka basabwe kuyifata neza
Abagore bo mu Karere ka Rwamagana bashyikirije inzu imiryango ibiri y'abagore batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-imbamutima-z-abagore-babiri-bahawe-inzu-n-abandi-borojwe-inka-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)