Uyu musore akekwaho gusambanya uriya mwana abereye nyirarame ubwo bari basigaranye mu rugo ku wa Mbere w'iki cyumweru mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.
Muhigirwa David uyobora Umurenge wa Nyakariro, avuga ko ubwo nyina w'uriya mwana yamusigaga mu rugo, we agiye gushakisha ibibatunga, ari bwo yasambanyijwe n'uriya musore umaze iminsi aba kwa mushiki we.
Yagize ati 'Mushiki we rero yabyutse kare ajya guhinga kugira ngo abone ibyo kurya by'abana, kubera ko ataha atinze yaje asanga umwana ntameze neza, amubajije ibyabaye nibwo yamusobanuriye ko uwo musore yamusambanyije.'
Uyu mubyeyi ngo yahise amujyana kwa muganga ubundi aboneraho guhita yitabaza inzego kugira ngo zikurikirane uyu musaza we wamwononeye umwana.
Uyu muyobozi Muhigirwa David asaba ababyeyi kutagira umuntu n'umwe 'bagirira icyizere ku bijyanye n'uburere bw'abana babo kuko n'uriya yari nyirarume w'uriya mwana, bamufata nk'aho ari umuvandimwe wabo rero ababyeyi bakwiye kugirira amakenga buri muntu kuko ashobora guteza ikibazo umwana wabo."
Inzego zishinzwe umuryango n'izirengera abana, zimaze iminsi ziburira abantu kutagira abantu bizera kuko abantu ba hafi ari bo bashobora kubononera abana.
Izi nzego zivuga ko abantu bashobora gusambanya abana babo ari abantu baba basanze bari hafi y'umuryango ; nk'abashoferi babo, abarimu cyangwa abaturanyi ba hafi.
UKWEZI.RW