Rwamagana: Umusore yatawe muri yombi azira gusambanya umwana wa mushiki we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu musore yasambanyije uyu mwana ubwo nyina yamusigaga mu rugo agiye gushakira imibereho aba bana.

Yagize ati 'Uwo musore yari amaze iminsi ataha kwa mushiki we mu rugo. Mushiki we rero yabyutse kare ajya guhinga kugira ngo abone ibyo kurya by'abana, kubera ko ataha atinze yaje asanga umwana ntameze neza, amubajije ibyabaye nibwo yamusobanuriye ko uwo musore yamusambanyije.'

Yavuze ko uwo musore yari abereye nyirarume uwo mwana, nyuma yaho nyina abimenyeye ngo yahise yihuta amujyana kwa muganga kugira ngo bamuhe ubufasha bw'ibanze nyuma abona kujya kurega kugira ngo akurikiranwe.

Gitifu Muhigirwa yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo no kubaganiriza mu buryo buhoraho.

Ati 'Icya mbere turabasaba kutagira umuntu n'umwe bagirira icyizere ku bijyanye n'uburere bw'abana babo kuko n'uriya yari nyirarume w'uriya mwana, bamufata nkaho ari umuvandimwe wabo rero ababyeyi bakwiye kugirira amakenga buri muntu kuko ashobora guteza ikibazo umwana wabo."

Kuri ubu uyu musore afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Karenge mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw'ibanze.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-yatawe-muri-yombi-azira-gusambanya-umwana-wa-mushiki-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)