Rwanda Christian Movie Ministry igiye kumurikwa ku mugaragaro hanerekanwe Filime ya Gikristo yitwa '4Cities' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ivugabutumwa ryubakiye kuri filime za Gikristo 'Rwanda Christian Movie Ministry' igiye kumurikwa ku mugaragaro mu gikorwa kizaba tariki 20 Werurwe 2021 kuva saa Tatu n'igice za mu gitondo. Muri iki gikorwa hazerekanwa filime ya gikristo yitwa 4Cities itegerejwe na benshi.

Araganje H. Gaspardos washinze Rwanda Christian Movie Ministry yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko iki gikorwa bari gutegura kizaba mu buryo bw'ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abantu bakaba bazagikurikira imbonankubone (Live) ku rubuga rwa Youtube kuri shene yitwa 'Rwanda Christian Movie Ministry' kuwa Gatandatu tariki 20/03/2021 kuva saa tatu n'igice za mu gitondo.

Araganje yavuze ko bazanerekana filime 4Cities bakoze mu bihe bishize ariko batari bashyira hanze. Yagize ati "Ni bwo tuzaba dushyize Ministry ku mugaragaro bihurirane no kwerekana filime twakoze yari itarajya hanze yitwa 4Cities". Ni igikorwa cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye bari mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda.

Abo bakozi b'Imana ni; Pastor Tom Gakumba n'umugore Gakumba Anitha bazwi cyane muri Healing centre church, Pastor Stanley Kabanda n'umugore we Pastor Julienne Kabanda bo muri Jubilee Revival Assembly ndetse n'Umuramyi Aime Uwimana uzatanga umusanzu muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana.

Filime 4Cities izerekanirwa muri iki gikorwa, ni filime ngufi ishingiye ku ijambo ryo muri Bibiliya rivuga ku mubibyi w'imbuto (Luka 8:11-15), ikaba yerekana umujyi w'ingenzi abantu bakwiriye guharanira guturamo. Araganje ati "Inagamije kwerekana umujyi w'ingenzi kurushaho abantu bagomba guharanira guturamo".

Rwanda Christian Movie Ministry ni Minisiteri y'ivugabutumwa yashinzwe na Araganje H. Gaspardos, akaba ari nawe uyobora uyu muryango w'ivugabutumwa afatanyije na Uwanyirigira Dative. N'ubwo ari bo bayobora iyi minisiteri kugeza uyu munsi, amakuru ahari ni uko hazatekerezwa n'abandi bazafatanya nabo mu kuyiyobora.

Araganje watangie iyi Minisiteri, ubusanzwe ni 'Designer/Graphic' naho Uwanyirigira akaba ari umukozi w'Umuryango udaharanira inyungu (NGO), bose bakaba bahurira mu rusengero rwitwa Jubilee Revival Assembly (JRA) ruyobowe na Pastor Kabanda Stanley umugabo wa Pastor Julienne Kabanda.

Kompanyi itunganya filime zikorwa na Rwanda Christian Movie Ministry ni Ishusho House yashinzwe na Araganje H. Gaspardos mu mwaka wa 2018, ikaba ifite intego yo gusakaza filime za gikristo. Filime bakoze ariko itarajya hanze ni iyitwa 'Nabali', icyakora bashyize hanze agace kayo gato ko guteguza abantu. Bateganya ko iyi filime izajya hanze mu minsi micye iri imbere.

REBA AGACE GATO KA FILIME 4CITIES IZEREKANWA MURI IKI GIKORWA

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Rwanda-Christian-Movie-Ministry-igiye-kumurikwa-ku-mugaragaro-hanerekanwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)