RwandAir yabaye Sosiyete ya mbere y’Indege muri Afurika yakingiye Covid-19 abakozi bayo bose -

webrwanda
0

Kuwa 8 Mata nibwo RwandAir yatangiye ibikorwa byo gukingira abakozi bayo bose, hari mu gihe n’igihugu muri rusange cyari kimaze iminsi mike gitangije gahunda yo gukingira Covid-19 abaturage bafite ibyago byo kwandura.

Ubu abakozi bose bo mu ndege n’abakora ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 mu guharanira ko abagenzi batwarwa n’iyi sosiyete baba batekanye.

Ni mu gihe kandi RwandAir igiye no kuba Sosiyete Nyafurika ya mbere muri Mata izabona icyangombwa gitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere, IATA, kiyemerera gusubukura ingendo mpuzamahanga mu buryo bwizewe.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangaje ko ubwo u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo gukingira rwahereye ku bakora mu nzego z’ubuzima hamwe “n’abakozi bose ba RwandAir”.

Ati “Ibikorwa byo gukingira byari muri gahunda yo gushyiraho uburyo butekanye kandi bwizewe ku bagenzi, yaba bari mu kirere cyangwa se ku butaka.”

Yakomeje avuga ko kuri RwandAir, ubuzima n’umutekano w’abagenzi ari “inshingano ya mbere” ndetse ko iki kigo kimaze igihe gikora cyane kugira ngo kigarurire abagenzi icyizere cyo kongera gukora ingendo zo mu kirere.

RwandAir yabaye Sosiyete y’Indege ya mbere muri Afurika ikingiye abakozi bayo bose mu gihe ku rwego rw’Isi iyari yaciye agahigo ari Etihad ariko ikaba yari yibanze ku gukingira abapilote n’abandi bakozi bo mu ndege mu gikorwa cyarangiye mu ntangiriro za Gashyantare.

Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe yarashyize imbaraga muri RwandAir aho ishaka ko iba igicumbi cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Guverinoma yashoye muri RwandAir miliyari 145 Frw avuye kuri miliyari 122 Frw yari yashyizwemo mu mwaka ushize.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, aherutse gutangaza ko nubwo RwandAir itari mu rwunguko ariko “igira uruhare runini mu iterambere ryacu”.

Yavuze ko urwego rw’ubukerarugendo rwari rumaze iminsi rutera imbere icyorezo kitaraza kuko iyo sosiyete “yafashaga mu bucuruzi, mu kohereza bimwe mu byatunganyijwe mu mahanga ikanageza umusaruro w’imboga n’imbuto mu Burayi”.

Ubu u Rwanda ruri mu biganiro bya nyuma na Qatar Airways yiyemeje kugura imigabane ingana na 49% bya RwandAir muri gahunda igamije kuyifasha kwaguka. Iyo migabane nimara kugurwa byitezwe ko RwandAir izakomera kurushaho mu mubare w’indege n’ubushobozi bw’amikoro.

RwandAir yashinzwe mu 2003 ubu imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.

Ubu yerekeza mu byerekezo 30 ku Isi yose, ndetse mu gihe kiri imbere byitezwe ko izatangira gukorera ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York.

RwandAir yabaye sosiyete y'indege ya mbere muri Afurika yakingiye Covid-19 abakozi bayo bose
Usibye abapiloti n'abakora mu ndege, n'abandi bakozi bose bo ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakingiwe
Gukingira abakozi bayo bose ni bumwe mu buryo bwizewe bwo kurinda abagenzi kwandura icyorezo cya Coronavirus
RwandAir yiyemeje kongera kugarurira abagenzi icyizere cyo gukora ingendo zo mu kirere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)