Safi Madiba yaba yarabonye umugore yasimbuje Judith Niyonizera? – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi havugwa agatotsi mu mubano hagati ya Safi Madiba ndetse na Judith Niyonizera, umugore we. Iyi ni imwe mu nkuru yagiye igarukwaho cyane ndetse na Safi Madiba yaje yareruye avuga ko we na Judith batandukanye burundu. Ku rundi ruhande, Judith we yavuze ko atatandukanye na Safi dore ko mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru (aho yari agiye kuvuga kuri filime ye nshya) yavuze ko Safi akiri umugabo we ndetse anerekana impeta yamwambitse ko akiyambaye.

Safi Madiba n'umugore we

Mu masaha ashize rero umuhanzi Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza we ari kumwe n'undi mukobwa bikekwa ko yaba ariwe agiye gusimbuza Judith Niyonizera.

Nyuma yuko Safi Madiba ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo agira ati " #superwoman ". Harakibazwa niba koko uyu mukobwa ariwe Sadi Madiba yaba agiye gusimbuza Judith basezeranye mu Ukwakira 2017 nyuma umubano wabo ukaza kuzamo agatotsi kuva ubwo Safi Madiba yerekezaga mu gihugu cya Canada.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/safi-madiba-yaba-yarabonye-umugore-yasimbuje-judith-niyonizera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)