Sena yemeje abayobozi bashya barimo Umuyobozi Mukuru wa REB -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’ Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya dosiye y’abayobozi basabirwa kwemezwa na bo mu nzego z’uburezi.

Muri abo bayobozi harimo Dr Nelson Mbarushimana wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) na Dr Bernard Bahati wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri.

Dr Mbarushimana yabwiye komisiyo ko azashyira imbaraga mu mashuri y’incuke, agashakirwa abarimu babyigiye kugira ngo umunyeshuri ugiye gutangira amashuri abanza azabe afite ubumenyi bw’ibanze.
Yavuze ko kandi azashyira imbaraga mu kongerera abarimu amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe aho Isi igeze mu bijyanye n’uburezi kandi bakajyana nayo.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa muntu Umuhire Adrie, yavuze ko mu gusuzuma dosiye z’abayobozi hasuzumwe inshingano z’Ikigo, umwirondoro no kugirana ikiganiro na buri muyobozi usabirwa kwemezwa mu myanya.

Umuhire yavuze ko mu kiganiro Komisiyo yagiranye na Dr Bernard Bahati yagaragaje ko afite ubushake n’ubushobozi byo gukora inshingano yahawe bishingiye ku mirimo yakoze n’ubunararibony afite mu burezi.

Dr Bernard Bahati yasobanuye ko hazakorwa ubugenzuzi bugamije kureba ireme ry’uburezi harimo kureba uko abarimu bigisha, uko abanyeshuri biga n’ibyo bavanamo, cyane ko ari nabyo yari ashinzwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

Bahati yakoze ubushakashatsi bujyanye no kureba uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu gukora isuzumabumenyi rihoraho buhuye n’imwe mu nshingano z’ikigo asabirwa kubera umuyobozi, bityo asanga ibyo yize n’ibyo yakoze bizamufasha mu nshingano ze.

Nyuma y’Impaka zagiwe n’Abasenateri bagaragaje abo bayobozi bemejwe ariko babwirwa ko hari ibikwiye kwitabwaho mu kunoza no guteza imbere ireme ry’uburezi cyane ko hakiri ibibazo byo kwitabwaho.

Dr Bahati (ibumoso) yemejwe nk'Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy 'Igihugu gishinzwe lbizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri naho Dr. Nelson Mbarushimana yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)