Shaddyboo, Karekezi Olivier, Bruce Melodie na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ikubitiro muri Gicurasi 2020 abatawe muri yombi ni abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs. Aba batawe muri yombi bafashwe ubwo bari mu gitaramo cyari gikurikiwe n'abarenga igihumbi kuri Youtube. Uko byagaragaraga mu mashusho yo kuri murandasi, itsinda ricuranga ni ryo ryonyine ryari ryambaye udupfukamunwa mu gihe abandi basigaye batari batwambaye kandi bagahererekanya indangururamajwi, ibintu bihabanye cyane n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19.


Iki gitaramo cyahise gihagarikwa

Abari bakurikiye iki gitaramo bagaragaje ko bari bishimiye kongera kubona abagize iri tsinda baririmbira hamwe. Polisi ubwo yahageraga, yahise ita muri yombi abahanzi bose n'abateguye iki gitaramo, bahita bajyanwa kuri Stade ya Kicukiro.

Muri Kanama 2020 abandi batawe muri yombi ni Shaddyboo na Bruce Melodie. Aya makuru y'itwabwa muri yombi bakurikiranweho guteza urusaku no nkurenga kuri aya mabwiraza yahamije n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera. Yavuze ko batawe muri yombi bazira kutubahiriza amabwiriza ya Guverinoma yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, no guteza urusaku.


ShaddyBoo na Bruce Melodie bafatiwe mu gace ka Kimironko mu karere ka Gasabo, aho bari bagiye gusura Rwema baracuranga barasakuza ndetse basanze bari kunywa n'ibisindisha.

Muri kanama 2020 Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu cumi n'umwe barimo Sarpong na Karekezi batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse icyo gihe bajyanwa mu kato. Gutabwa muri yombi kwabo byaturutse ku mafoto yari yasakaye bari mu birori Sarpong yari yakoreye umukunzi we ku isabukuru ye y'amavuko.


Ni amafoto yari yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo bamwe mu bakinnyi bahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports nka Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Mugisha Gilbert, Eric Irambona, ndetse na Karekezi Olivier watozaga Kiyovu Sport icyo gihe.


Ibi biroti yari yateguye byitabiriwe n'abafite amazina akomeye muri Showbiz 


Karekezi [uwa akabiri uturutse uburyo] nawe yari arimo

Mutoni Queen wegukanye ikamba ry'umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 akanitabira Miss Rwanda 2019, ari mu bakobwa 14 n'abahungu babiri baciwe amande, nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.


Icyo gihe ni uku yari yambaye

Icyo gihe umuvugizi wa polisi yavuze ko buri wese azacibwa amande y'ibihumbi makumyabiri na bitanu y'amanyarwanda buri muntu naho uwari wateguye ibirori bafatiwemo byo kwizihiza isabukuru y'umwe muri aba bakobwa acibwa amafaranga ibihumbi magana abiri. Ibi birori byari birimo umuziki wo kumvira mu matwi [Silent Disco].

Ku wa 05 Mata 2020, Polisi y'u Rwanda yanditse kuri Twitter ivuga ko yataye muri yombi Liliane Mukabadege Umushumba Mukuru w'Itorero Umusozi w'Ibyiringiro rifite icyicaro gikuru ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali.


Polisi yavuze ko yafashe 'Bishop Mukabadege Liliane nyuma y'uko abeshye abapolisi ko agiye kuri Radiyo nyuma baramukurikirana basanaga yaragiye ku rusengero Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 Polisi y'u Rwanda ku cyicaro cyayo kiri mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Remara yongeye kwerekana abantu 39 barimo Social Mula, Phil Peter, Irene Murindahabi bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda koronavirus bagakorera ibirori mu rugo. Aba bose bafatiwe mu Rugando aho bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y'indirimbo nshya ya Social Mula yitwa 'Amata'.


N'ubwo mu kwisobanura bitwaje ko bari bafite impushya umuvugizi wa polisi yavuze ko babikoraga nyuma y'amasaha yemewe kandi ngo bari benshi batanubahirije uburyo bwashyizweho bwo kwirinda.


Umuvugizi wa Polisi binyuze mu kiganiro Sunday Night aherutse gusaba abanyempano guhaguruka bakazifashisha mu gutanga umusanzu wabo mu kurwanya iki cyorezo kuko ijwi ryabo rigera kure



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104414/shaddyboo-karekezi-olivier-bruce-melodie-na-social-mula-mu-byamamare-bimaze-gufatwa-byaren-104414.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)