Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yahishuye byinshi bitari bizwi kuri we. Uyu munyarwandakazi ukurikiranwa n'abantu basaga ibihumbi 836 ku rubuga rwa instagram yavuze ko kuva kera yifuzaga guhura n'abahanzi Davido, Diamond ndetse na The Ben. Uyu mubyeyi w'abana babiri yavuze ndetse no kubyi yakoranye na Bruce Melodie ndetse anavuga ku mubano we na Meddy Saleh. Ibi Shaddyboo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show aho yavuze ko yishimira cyane kuba yarahuye na Davido ndetse na The Ben gusa yavuze ko ategereje guhura na Meddy ndetse akaba anifuza ko uyu muhanzi yazamutumira mu bukwe bwe. Shaddyboo yavuze ko abandi bahanzi yifuza guhura nabo azabatangaza namara guhura nabo. Muri iki kiganiro, Shaddyboo, wabyaye abana babiri b'abakobwa, yavuze ko nubwo kubyara biryana ariko yifuza kubyara abandi bana 2 akagira  abana 4. Uyu mubyeyi kandi yanahishuye ko iyo aramuka agumanye na Meddy Saleh (babyaranye abana babiri) kuri ubu baba barabyaye abandi bana. Yagize ati " lyo nza kugumana na Meddy Saleh mba narabyaye ikipe y'umupira w'amaguru. Shaddyboo kandi yavuze ku mafoto ye na Bruce Melodie yagiye hanze aho yagize ati " Njyewe na Bruce Melodie twari turimo gukora puburisite turi mugitanda ". Muri iki kiganiro kandi Shaddyboo yahishuye ko Meddy Saleh ariwe wamwinjije mu mwuha wo gukina mu mashusho y'abahanzi. Yagize ati " Meddy Saleh niwe wanyinjije mubya video kuko nahereye muri Buhoro Buhoro.
Comments
0 comments