SKOL yazirikanye uburinganire isaranganya amahirwe abakozi bayo -

webrwanda
0

Buri tariki ya 8 Werurwe, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Nubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z’abikorera.

Ubuyobozi bw’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), buvuga ko muri gahunda zabwo bwiyemeje guteza imbere uburinganire bw’abakozi barwo, bukabasaranganya amahirwe aboneka mu byiciro bitandukanye.

Bwagize buti “Tuzi ko gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubufatanye atari ikintu cyiza cyo gukora gusa ahubwo bifitanye isano n’ubucuruzi bwacu.”

“Iyi mihigo yahujwe n’indangagaciro n’imyizerere y’ikigo cyacu cyane ko uyu munsi cyakira buri umwe tutitaye k’uwo ari we, yaba umugabo cyangwa umugore, icyiciro arimo, ibara ry’uruhu n’aho dukomoka. Ibyo bisobanuye kubakira kuri byombi haba aho abakozi bakorera hose, no guteza imbere icyo twita ubutwari mu bikorwa byacu hamwe n’abakunzi b’ibinyobwa byacu dukorera.”

SKOL ivuga ko kandi nubwo hari ahakigaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore mu bigo bitandukanye, mu mikorere yayo, abakozi bose bafatwa kimwe ndetse bigakorwa hagendewe ku buryo buzwi bwashyizweho.

Yagize iti “Nubwo ubusumbane bukigaragara mu bigo bimwe, twe twahisemo uburinganire mu kazi kacu. Ibi bishimangirwa n’ikipe ishinzwe abakozi ishyiraho amategeko ngenderwaho kugira ngo abantu bose bamenye ko bahabwa amahirwe angana ndetse abakozi bagafatwa kimwe igihe cyose haba mu guhabwa akazi cyangwa igihe bamara mu kazi.”

Yakomeje igira iti “Mu bice byose by’akazi, nko gushaka abakozi bashya, gutanga amasoko, amahugurwa, kuzamurwa mu ntera, SBL ikora ku buryo abakandida batoranywa hagendewe ku bushobozi bwabo n’ubunararibonye bafite.”

“Nta na hamwe hashingirwa ku gitsina, imyaka, imyizerere ishingiye ku idini cyangwa ibindi byose bifitanye isano, amategeko n’indangagaciro zayo bibuza, bigenderwaho mu gutoranya umukandida mu bandi.”

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukomoka kuri sosiyete nini ya UNIBRA, rukorera mu Rwanda kuva mu 2010, aho rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, SKOL Panache Virunga Mist na Gold n’ikinyobwa cy’amazi ya Virunga bashyize hanze vuba, byose ni bimwe mu binyobwa bitunganywa n’uru ruganda.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Benurugo Emilienne na Tuyishime Karim ushinzwe Itangazamakuru muri SKOL



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)