Sobanukirwa uko wakwirinda kuruka uri mu rugendo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuruka uri mu rugendo ni indwara abantu benshi bakunda kubona cg kugira ikibazo cyo kuruka igihe bagiye mu rugendo, ikaba iterwa no kugenda uhindura aho wicaye cg uhagaze mu gihe runaka, cyane cyane igihe ugenda n'imodoka, indege cg mu bwato.

Kuruka uri mu rugendo biterwa n'iki?

Ibi bishobora guterwa n'imwe mu mpamvu zikurikira:

1.Kugenda imodoka igucugusa cyane, gukata amakorosi cg imikuku

2.Kutamererwa neza mu mubiri

3.Impumuro ishobora guturuka ku biryo cg ibindi biri mu modoka kimwe n'amavuta yo mu modoka (nkaza essence cyangwa mazutu).

Igice gishinzwe kugenzura imigendere n'uko ugenda utambuka giherereye mu gice cy'ugutwi imbere, iyo kinyuranyije n'ibyo amaso yawe agenda abona byoherereza ubwonko ubutumwa butandukanye, ako gace gatangira gucangwa bityo n'ubwonko ntibusobanukirwe. Ibi nibyo bitera kumva warwaye ugatangira kugira iseseme, ibindi bimenyetso ushobora kubona harimo; kubira ibyuya, guta inkonda, kubabara umutwe, guhindura ibara ry'uruhu cg kumva ukonje cyane.

Ni ubuhe buryo ushobora kwirinda kuruka uri mu rugendo?

Hari uburyo ushobora kwirinda iki kibazo udakoresheje imiti, dore bimwe mu byo wakora:

•Niba ugenda mu modoka ukumva urazungera, gerageza gufunga amaso cg usinzire.

•Mu gihe impumuro zitandukanye zigutera iseseme, egera ahari idirishya kuburyo

umuyaga ukugeraho neza, wirinda kwicara ahantu hatuma ubura umwuka uhari.

•Irinde kureba filime cg muri telephone, cg ikindi kintu gituma uhanga amaso cyane nk'izindi modoka cg ibiti.

• Irinde kurya ibiryo byinshi cg kunywa inzoga mu gihe ugiye gufata urugendo. Cyane cyane wirinda ibiryo bigira cg biirimo amavuta menshi.

•Niba impumuro igutera kuruka, ushobora kwitwaza indimu akaba ariyo wihumuriza igihe wumva utangiye kugira iseseme. Uretse indimu ushobora no guhekenya shikirete (izirimo mint nizo zikiza neza)

•Usibye indimu ushobora no kuba wakoresha amaronji, ukazajya ugenda uryaho agace gato gato.

•Mbere y'urugendo gerageza kunywa amazi ahagije (ariko na none ntunywe menshi cyane kuko nayo yagutera kugira icyo kibazo), kandi uryame usinzire bihagije wirinde kunywa inzoga cg ibiryo bishobora gutuma wumva uhaze cyane.

Ni iyihe miti ikoreshwa mu kurinda kuruka uri mu rugendo?

Hari imiti itandukanye iboneka muri farumasi ishobora kukurinda cg kugabanya kuruka uri mu rugendo, egera farumasiye umubaze. Imyinshi mu miti yo muri ubu bwoko ushobora kuyigurira udafite urupapuro rwa muganga.

Imwe mu miti twavuga:Emitino, Stugeron, PromethazineBuscopan,n'indi.

Source: umutihealth.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-uko-wakwirinda-kuruka-uri-mu-rugendo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)