Nyuma y'uyu mukino Lague Byiringiro yatsinze iki gitego cy'ingenzi cyahesheje Amavubi intsinzi The Ben ubarizwa muri US,yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira cyane Byiringiro.
The Ben yagize ati "Ntewe ishema n'umukinnyi wavuyemo!'
The Ben ntabwo yari asanzwe azwi nk'umukunzi wa ruhago ariko bivugwa ko atarinjira mu muziki yari umukinnyi mwiza aho yize.
Rutahizamu Byiringiro Lague yamaze gushimwa na FC Zurich yo mu Busuwisi ndetse byitezwe ko agomba kuyerekezamo gukora igerageza rishobora kuzasigira APR FC akayabo ka miliyoni zirenga 200 FRW.
Amavubi yatsinze Mozambique mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 ahita ajya ku mwanya wa 2 mu itsinda F n'amanota 5 aho asabwa gutsinda Cameroon bikaba byayafasha kuba yabona itike gusa byaterwa n'uko amakipe biri kumwe yitwaye.
Amavubi akurikiwe na Mozambique inganya amanota ane na Cap-Vert. Iki kirwa cya cya Cape Verde kizakira Cameroun ku wa Gatanu.
Ku munsi wa nyuma wo muri iri tsinda uzakinwa ku wa 30 Werurwe, Cameroun ifite amanota 10 izakira u Rwanda mu gihe Mozambique izakira Cap-Vert.