The Ben yakuriye ingofero Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje amanota 3 Amavubi imbere ya Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021, Byiringiro Lague yakuriwe ingofero n'umuhanzi The Ben.

Ku munsi w'ejo nibwo Amavubi yakinnye na Mozambique umukino ubanziriza umunsi wa nyuma w'itsinda F mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Umukino warangiye ari igitego kimwe 1 cy'Amavubi ku busa bwa Mozambique, iki gitego kikaba cyaratsinzwe na Byiringiro Lague.

Abinyujije kuri Instagram Stories, The Ben usanzwe ukorera umuzi we muri Amerika, yashyizeho amashusho y'igitego cya Lague, aherekezwa n'amagambo agira ati"ntewe ishema n'umukinnyi urimo kuvamo."

Ntibyagarukiye aho kuko yakurikijeho indi foto ya Lague ku mukino wa Mozambique, iherekezwa n'amagambo agira ati"abafite umugisha ni abozakubona urimo ukura."

Uretse iki gitego yatsinze, ni umukinnyi kandi wagoye cyane Mozambique kuva agiyemo asimbura mu gice cya kabiri.

Mbere y'uko hakinwa umunsi wa nyuma w'itsinda F n'ubwo Cameroun itarakina na Cape Verde umukino w'umunsi wa 5(uzaba ejo), Amavubi ni aya kabiri n'amanota 5, Cameroun ifite 10 mu gihe Mozambique na Cape Verde zifite 4.

Ni umukinnyi wagoye Mozambique mu buryo bushoboka bwose
The Ben ahamya ko abazabona uyu mwana Akira ari abanyamugisha cyane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/the-ben-yakuriye-ingofero-byiringiro-lague

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)