The New York Times yabera yahinduye umurongo wayo ku Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe rero muri ibyo binyamakuru byakomeje kuzonga Afurika ndetse n'u Rwanda, cyitwa The New York Times, kimwe mu binyamakuru bikomeye mu ngeri watekerezamo itangamakuru muri iyi myaka.

Kuva mu 1851, The New York Times nk'uko bamwe bakunze kuyita, itanga amakuru ya buri munsi, agaturuka ku Isi hose, agasesengurwa n'intyoza muri buri ngeri, kandi agakwirakwizwa ku Isi.

Mu gihe byinshi mu binyamakuru byari bisanzwe byandikwa byagowe cyane no kwaduka kwa murandasi, The New York Times ni kimwe mu binyamakuru byakomeje gucuruza ibinyamakuru by'impapuro ndetse kiraguka, kigakundirwa amatohoza akomeye gikora kandi kikaba icya mbere mu makuru akomeye ku rwego rw'Isi.

Ikibazo gikomeye ariko ni uko iyo bigeze ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange, The New York Times idakoresha ubwo bunararibonye mu gutara no gutangaza amakuru y'impano kuri uyu mugabane.

Umurongo w'iki kinyamakuru ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange uteye impungenge, kuko wibasira cyane u Rwanda, aho kugaragaza ukuri kw'ibihari.
Nk'urugero, witegereje ubwoko bw'inkuru The New York Times ikora ku Rwanda, cyane cyane izakozwe ku rubanza rwa Rusesabagina ruri gukurikirwa n'Isi yose, ubona ko muri izo nkuru harimo kubogama gukomeye.

Nk'ubu urebye umutwe w'inkuru enye ziheruka ubona ko uretse imwe muri zo, nayo itaranditswe n'umunyamakuru wa The New York Times, ubona neza umurongo icyo kinyamakuru cyafashe ku Rwanda.

Nko ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka, Abdi Latif Dahir, uhagarariye Nytimes ku Mugabane mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti 'Umuyobozi wo mu Rwanda yemeye kwica amategeko mu kibazo cya Hotel Rwanda'.

Uwo wavugwagaho kwemera ko u Rwanda rwishe amategeko mpuzamahanga mu kuzana no kuburanisha Paul Rusesabagina, ni Minisitiri w'Ubutabera, ndetse akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, nyamara mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, ari na cyo Nytimes yashingiyeho inkuru yabo, nta hantu na hamwe mu magambo ya Busingye yigeze yemera ko u Rwanda rwishe amategeko mpuzamahanga mu kuzana Rusesabagina mu gihugu.

Uyu Dahir kandi yanditse izindi nkuru zirimo iyo yafatanyije na Lynsey Chutel, bahaye umutwe ugira uti 'Utavuga rumwe ubutegetsi bw'u Rwanda yiciwe muri Afurika y'Epfo'. Muri iyi nkuru yasohotse ku wa 22 Gashyantare, bitsa cyane ku buryo uwo muntu wapfuye yari afite ibyo atumvikanaho na Leta y'u Rwanda, kandi mu by'ukuri Leta ya Afurika y'Epfo ikaba yari ikiri mu iperereza, ndetse irya mbere ryamaze kugaragaza ko uwo muntu yishwe mu bikorwa by'ubujura.

Ni mu gihe ariko, kuko umurongo wa Nytimes ugaragarira mu nshingano abanyamakuru bayo ku Mugabane wa Afurika baba bafite, zitandukanye n'inshingano ubundi umunyamakuru utabogama ahabwa.

Mu mwaka wa 2019, iki kinyamakuru cyashyizeho umwanya w'umunyamakuru uzagihagararira muri Afurika y'Iburasirazuba, kikavuga 'agomba kuba afite ishyaka ryo gutara inkuru z'amakimbirane, ihangana rya demokarasi n'ubutegetsi bw'igitugu, iterabwoba n'ibindi bitandukanye.

Bongeyeho ko uwo munyamakuru 'ashobora kugira amahirwe yo gutarira abasomyi b'icyo kinyamakuru' amakuru atanga icyizere cy'ejo hazaza n'andi nk'ayo.

Ubirebye neza, wagira ngo iki gice cya Afurika nta yandi makuru mazima kigira, kuko ibyo gitwererwa ari amakuru mabi gusa, ubibaza niba amakuru meza ari muri aka gace, arimo nk'iterambere ry'ubucuruzi, yo atari amakuru akwiye kumenyekana.

Nytimes yakomeje kwandika ku Rwanda inkuru nk'izi, kugeza ejo bundi ku wa 2 Werurwe, ubwo Joshua Hammer, udasanzwe ari umwanditsi w'icyo kinyamakuru, yandikaga inkuru icukumbuye igaruka ku buryo 'Ubutwari bwa Rusesabagina bwaje kuvamo iterabwoba ari gushinjwa' abantu bagatungurwa bibaza uburyo iki kinyamakuru noneho cyahinduye umurongo kikandika ingingo zifitiwe ibimenyetso ku rwego kandi ku mpande zombi.

Bamwe mu basesenguzi bemeza ko urubanza rwa Rusesabagina, rwanakuruye itangazamakuru ryinshi ryo ku rwego mpuzamahanga, ruzatuma u Rwanda rwerekana ko ubutabera bwarwo buciye mu mucyo, kuko ruri kubera mu ruhame, ku buryo uzanenga cyangwa akavuga ibintu uko bitagenze azatamazwa byoroshye.

The New York Times isanzwe ikora inkuru zibogamye ku Rwanda /Ifoto: The Nation



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/the-new-york-times-yabera-yahinduye-umurongo-wayo-ku-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)