U Buholandi: Abanyarwanda bizihije Umunsi w’Abagore hagarukwa ku ngaruka zasizwe na COVID-19 -

webrwanda
0

Ibi birori byizihijwe ku wa 13 Werurwe 2021, byateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Nduhungirehe Olivier, yashimiye abitabiriye ibi biganiro, abibutsa impamvu yabahuje n’insanganyamatsiko y’uwo munsi.

Yagize ati “Guhera mu kwezi kwa Werurwe 2019 u Rwanda n’Isi yose twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ibihe turimo bikaba bitoroshye kuko byagize ingaruka ku buzima n’imibereho byacu, ubukungu burahazaharira, bituma abantu batisanzura uko bisanzwe, ngo bahure basabane, bizahaza cyane abari mu kazi k’ubuvuzi. Ibi bibazo ntawe byasize ariko kandi byanagize ingaruka zikomeye ku gitsina gore muri rusange.’’

Abagore bari mu ba mbere bari mu butabazi mu buvuzi mu nzego zose, 70% mu bakora mu buvuzi, ubushakashatsi bugaragaza ko ari igitsina gore.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko nubwo uyu mubare ushimishije bitabuza ko usanga mu bafata ibyemezo ari bake ku Isi ndetse no mu bihugu bitandukanye.

Ati ‘‘Umunsi nk’uyu ni uwo gutekereza ku burenganzira n’ubwisanzure bw’umugore mu byo dukora byose mu mashyirahamwe aduhuza n’ahandi ariko nabo bagiramo ijambo n’ibikorwa mu rwego rw’igihugu.’’

Guverinoma y’u Rwanda mu rugendo rurerure yakomeje guha umwanya abagore mu mirimo yose no mu buyobozi bufata ibyemezo bakagiramo uruhare.

Mu mibanire n’imikoranire myiza ibi Guverinoma y’u Buholandi yabyumvise vuba kandi ikomeje ‘kuduteramo inkunga kugira ngo dukomeze tugere ku ntego igihugu cyacu gishaka kugeraho.’

Nduhungirehe yakomeje ati ‘‘Babikora bashyigikira imishinga yo guteza imbere ibikorwa by’abagore muri rusange mu bice bitandukanye by’imirimo bakora.’’

Mu kiganiro yatanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jackline, yavuze uko politiki y’u Rwanda ihagaze mu buringanire bw’umugore.

Yagarutse ku buryo imibare yagiye yiyongera mu nzego zose aho abagore bahabwa imyanya mu nzego z’ubuyobozi.

Ati ‘‘Mu Rwanda uburinganire ni ikintu twiyemeje, mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ubu 30% by’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bufata ibyemezo.

Kubera icyorezo cya COVID-19, imiryango iyobowe n’abagore yagizweho ingaruka ku kigero cya 39,5%, naho iyobowe n’abagabo igera kuri 37,6%, bigaragara ko abagore bakozweho cyane.

Mu butumwa bwe, yagiriye inama abagore aho batuye hose kujya bamenya amategeko abarengera.

Mukamana Christella utuye akaba anakorera mu Buholandi mu bijyanye n’ubuzima yatanze ikiganiro agaruka ku kuntu umugore ukora muri ibi bihe mu nzu z’abarwaye COVID-19, yazahajwe n’ibyo abona bidasanzwe, harimo kwita ku muntu urembye mu kanya gato agapfa umureba, kandi bikaba byarabaye kuri benshi mu minsi yashize.

Ati ‘‘Kubona umuntu mwakoranaga na we apfuye, urabyibaza bikakurenga bigatera benshi ihahamuka. Gukora amasaha menshi nta kuruhuka kandi kenshi urushye, uwo waruhiye ubuzima bukanga agapfa, ni ibintu bitoroshye umugore ahura nabyo kuko ari nabo benshi muri aka kazi.’’

Marina Diboma, inshuti y’u Rwanda ni umwe mu bagore bakorera mu Buholandi wungirije Umuyobozi w’Ikigo NABC (Netherlands Africa Business Council) yerekanye uko icyorezo cya Covid cyazahaje urwego rw’abakora ishoramari.

Ati ‘‘Mu bafatanyabikorwa bacu harimo n’abo mu Rwanda, iyo urebye ukuntu mu Rwanda bakoze mu gufasha Abanyarwanda bahuye n’iki cyorezo ubuyobozi bugerageza kuba hafi abaturage, bukabagenera ibyo kubatunga aho bikenewe byerekanye aho u Rwanda rugeze mu mitekerereze hashimishije.’’

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yashimiye abitabiriye ibi biganiro
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihije Umunsi w’Abagore

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)