Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2021, nibwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashyize umukono ku masezerano n’ibigo bigiye gukora iyi mishinga birimo Umuryango ARDE Kubaho ukora ubuvugizi mu bijyanye no kugeza amazi ku baturage n’uw’Abayapani udaharanira Inyungu wa CORE ugamije gufasha uturere gusana imihanda y’imigenderano.
Umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage uzakorerwa mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega, uzamara imyaka itatu ndetse biteganyijwe ko uzatwara amadolari 81.788, akabakaba miliyoni 81 Frw.
Muri uyu mushinga hazubakwa umuyoboro w’amazi ufite ibilometero 4,37, utuzu tubiri tw’amazi, ikigega cy’amazi, utwumba dutandatu bagenzuriramo amazi (Chambres à vannes) ndetse n’amavomero rusange abiri. Ibi bikorwa byose bizagera ku baturage basaga 7 900.
Naho umushinga wo gusana imihanda uzakorwa na CORE, uzamara imyaka itatu, ukaba uzakorerwa mu turere 16. Kuri uyu munsi hasinywe amasezerano y’umwaka umwe azakorerwa mu Turere twa Huye, Kamonyi, Muhanga, Karongi, Gisagara na Nyanza.
Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira ibi bikorwa bitwaye amadolari 334.744, asaga miliyoni 330 Frw, azifashishwa mu kubaka ibilometero bigera ku 1600.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Masahiro, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga ibiri igiye kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Twishimiye gutera inkunga iyi mishinga ibiri igiye gutanga umusaruro mu mibereho myiza y’abaturage cyane abatuye mu bice by’ibyaro. Ndashimira cyane uruhare imiryango yigenga igira mu iterambere cyane cyane mu guhindura imibereho y’abahatuye.”
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yashimiye Ambasade y’u Buyapani kuba itarahwemye kubafasha kugeza ku baturage amazi meza kuko ari bimwe mu byo bakenera.
Yagize ati “Turashimira cyane ambasade ku myaka umunani tumaze dukorana mu kugeza ku baturage amazi meza, ni igikorwa cy’indashyikirwa kuko abaturage baba bakeneye amazi meza. Kuri ubu abaturage bo mu Bigogwe banejejwe no kuba bagiye kubona amazi meza.”
Iri shimwe arihuje n’Umuyobozi wa CORE, Yuko Yokomizo, wavuze ko ari iby’agaciro kuba Ambasade itera inkunga imishinga ishyigikira abaturage n’abo bakabasha kwiteza imbere.
Ati “Ni ishema rikomeye kuba Ambasade itera inkunga imishinga yo guteza imbere ibyaro, kandi iyo iyo yakozwe abaturage babyungukiramo kuko ubushize umushinga wacu wateje imbere urubyiruko rusaga 5900.”
Si ubwa mbere Ambasade y’u Buyapani iteye inkunga iyi mishinga kuko mu bufatanye na ARDE Kubaho, imaze gutanga amazi meza mu Turere twa Muhanga na Kamonyi. Ku bufatanye na CORE, yasannye imihanda yo muri Rusizi, Nyamasheke, Rulindo na Gakenke.
Amafoto: Muhizi Serge