U Rwanda ku mwanya wa 7 ku Isi n'uwa 2 muri Afurika mu kwimakaza ihame ry'uburinganire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwaje ku mwanya wa Karindwi n'amanota 80.5% mu bihugu 156 byo hirya no hino ku Isi, aho rwazamutseho imyanya ibiri kuko mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa cyenda.

Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibihugu, harimo umubare w'abagore bitabira ibijyanye n'ubukungu n'amahirwe bahabwa muri byo, abagore n'abakobwa bari mu bijyanye n'uburezi, ubuzima no muri politiki.

Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n'amanota 56.3%, kuko rwazibye icyuho mu myanya y'abagore muri politiki haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri za Minisiteri.

U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 48 mu bijyanye n'ubuzima bw'abagore, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga, aho ababyeyi bapfa babyara bakiri benshi kuko mu bantu ibihumbi 100 babyara, 248 babura ubuzima, ndetse ko abagore bari hasi y'umwe muri bane batwite ari bo bakurikiranwa inshuro enye uko zagenwe.

Kwimakaza ihame ry'uburinganire mu burezi, u Rwanda rwagize 95.7%, gusa iyi raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by'abagore ari abatarize, aho 39% by'abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa aribo biga Kaminuza.

Impamvu imibare mu burezi ari mike kandi u Rwanda rukaba rufite amanota menshi, ni uko ikibazo cy'uburezi kiri hose mu bahungu n'abakobwa, kitibasiye bamwe. Ku Isi hose rwaje ku mwanya wa 115.

Mu bijyanye n'ubukungu, u Rwanda rwamanutseho imyanya itanu, ruza ku mwanya 48 ku Isi, aho muri Afurika ruri mu bihugu 23 bya mbere. Iyi raporo yagaragaje ko byibura 60% by'abagore bari ku isoko ry'umurimo.

Umubare w'abagore mu myanya yo hejuru y'akazi u Rwanda rwarazamutse ruva kuri 14.1% kugera kuri 28.6%. Mu bijyanye n'imibare y'abagore bari mu mirimo y'ikoranabuhanga yiyongereyeho 1.7%, kuko mu 2020 abarenga 40% bakoraga iyi mirimo ndetse izamuka ryayo ryerekana umuhate ukomeye w'abakobwa mu gukora ubu bwoko bw'akazi.

Uburinganire hagati y'abagore n'abagabo mu itangwa ry'akazi riri ku mwanya wo hejuru (80.9%) gusa ikibazo kigaragara ni uko umubare munini w'abagore bakora bafite akazi kadahamye, bahembwa amafaranga make cyangwa bari mu myanya y'akazi yo hasi ugereranyije n'abagabo, kuko ari 60% ubagereranyije n'abagabo.

-  Uko imibare ihagaze ku Isi no muri Afurika y'Iburasirazuba

Igihugu cyaje ku mwanya wa mbere mu kwimakaza ihame ry'uburinganire ku Isi ni Iceland n'amanota 89.2%, Finland ifite amanota 86.1%, Norvège iza ku mwanya wa gatatu, New Zealand ku mwanya wa kane na 84.0%, Suède iba iya gatanu n'amanota 82.3%.

Namibia yaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi, iba iya mbere muri Afurika n'amanota 80.9%, aho yakurikiwe n'u Rwanda ku mwanya wa Karindwi ku Isi, n'uwa kabiri muri Afurika, Lithuania yabaye iya munani, Ireland iya cyenda n'u Busuwisi bwashyizwe ku mwanya wa cumi.

Muri Afurika y'Iburasirazuba, u Rwanda rukurikirwa n'u Burundi buri ku mwanya wa 26 ku Isi n'uwa Kane muri Afurika, Uganda iri ku mwanya wa 66 ku Isi n'iya 10 muri Afurika, Tanzania ni iya 82 ku Isi n'iya 13 muri Afurika, Kenya n'iyo iheruka ku mwanya wa 95 ku Isi n'uwa 16 mu bihugu 35 bya Afurika.

Raporo ikorwa na WEF buri mwaka harebwa uko ibihugu hirya no hino ku Isi bihagaze mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagore n'abagabo.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu kwimakaza ihame ry'uburinganirre, aho mu rwego rwa politiki rwaje ku mwanya wa 6 ku Isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-7-ku-isi-n-uwa-2-muri-afurika-mu-kwimakaza-ihame-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)