Gahunda ya Covax iteganya ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ruzahabwa inkingo zishobora gukingira 20% by’abaturage barwo, bivuze ko rutuwe na miliyoni 12,9 nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ruzahabwa inkingo zirengaho gato miliyoni 2,5 zakingira 20% by’Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko kugira ngo igihugu cyangwa agace runaka kizere kurandura burundu icyorezo cya Covid-19, ari ngombwa ko nibura 60% by’abaturage bakingirwa, kandi hagaherwa ku bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abasanganywe izindi ndwara z’akarande n’abageze mu zabukuru.
Kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego, rukeneye gukingira abaturage miliyoni 7,7 bakeneye inkingo zingana na miliyoni 15,5 kuko umuntu umwe aterwa inkingo ebyiri ugendeye ku nkingo za Pfizer-BioNTech na AstraZeneca ziri gutangwa mu gihugu uyu munsi.
Mu gihe gahunda ya Covax yatanga umusaruro witezwe wo gukingira 20% by’abaturage, n’ubwo bitarizerwa neza bitewe n’impamvu zirimo kutagira igishoro gihagije cyo kugura inkingo ndetse n’ubuke bwazo ku isoko mpuzamahanga, u Rwanda rwasigarana nibura abaturage miliyoni zirengaho gato 5,1 bakeneye gukingirwa kugira ngo igihugu cyizere kurandura icyorezo cya Covid-19, uramutse ukuyemo miliyoni 2,5zaba zakingiwe muri gahunda ya Covax.
Leta yateganyije ko kugira ngo inkingo zigere ku mubare w’abaturage 60% bakenewe mu rwego rwo guhashya Covid-19 burundu, hakenewe miliyoni 124$ (arenga miliyari 123 Frw) yakwifashishwa mu kugura, kubika, gukwirakwiza ndetse no kuzitera abaturage muri rusange.
Ayo mafaranga yose ntazabonekera rimwe kuko gahunda yo gukingira izarangira mu mwaka utaha wa 2022, gusa kuri ubu Leta iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa bigamije gushaka uko yabona miliyoni 47$ (arenga miliyari 46,7 Frw) zakwifashishwa mu bikorwa byo gukomeza gukingira Abanyarwanda, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi, Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe.
Mu bafatanyabikorwa barimo kuganirizwa kuri iyi gahunda, barimo Banki y’Isi, ndetse Rolande Pryce, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, yavuze ko nta gihindutse, mu kwezi gutaha kwa Mata, Inama Nkuru ya Banki y’Isi ishobora kuzemeza amasezerano ya miliyoni 30$ (arenga miliyari 29 Frw), azahabwa u Rwanda kugira ngo akoreshwe muri gahunda y’ikingira rusange ikomeje mu gihugu.
Urukingo ni kimwe mu bisubizo birambye byatuma ubukungu bw’u Rwanda buzahuka, kuko bwazahajwe cyane n’iki cyorezo ku buryo Abanyarwanda 500 000 basubiye mu bukene kubera iki cyorezo, ndetse ubukungu bw’u Rwanda bukaba bwarasubiye inyuma ku kigero cya -0.2%.
Tusabe yavuze ko hashyizweho gahunda nyinshi zigamije gufasha abantu kuva mu bukene, zirimo kwegereza abaturage ibiribwa ndetse no gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu cyatanze umusaruro ufatika mu gukomeza gutuma ibikorwa birimo ubucuruzi buciriritse bidahagarara burundu.
Ikigega Nzahurabukungu mu isura nshya
Muri Kamena uyu mwaka, byitezwe ko Ikigega Nzahurabukungu kizahabwa isura nshya, kikongerwamo amafaranga ndetse by’umwihariko, kikanagurwa, kikagezwa mu zindi nzego zasaga nk’izitarahawe umwanya munini mu ntangiriro z’icyo kigega.
Ubusanzwe iki kigega cyashyizwemo miliyoni 100$ (arenga miliyari 99 Frw) ariko biteganyijwe ko kizongerwamo izindi miliyoni 100$ kuko cyari kigenewe miliyoni 200$.
Nyuma amakuru yaje kuvugwa ko iki kigega gishobora gushyirwamo miliyoni 350$ muri rusange, kugira ngo umusaruro wacyo ugere ku bigo byinshi bikeneye ubufasha.
Ntabwo Tusabe yasobanuye neza ingano y’amafaranga azashyirwa muri iki kigega kuri iyi nshuro, ariko yavuze ko “Cyakoreshejwe cyane kandi amafaranga yatanzwe ari menshi, ibigaragaza uburyo Leta yafashije ibigo bito n’ibiciriritse kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19”.
Muri miliyoni 100$ zari zatanzwe muri ERF mu cyiciro cya mbere, izigera kuri miliyoni 50$ zari zahawe ibigo birimo amahoteli n’ibindi byakira abantu benshi, bitewe n’uko urwego rw’amahoteli ruri mu zagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19.
Muri izo miliyoni 50$ (arenga miliyari 49 Frw), izigera kuri miliyoni 43$ (arenga miliyari 42 Frw) yamaze gukoreshwa.
Mu zindi miliyoni 50$, miliyoni 13$ (arenga miliyari 12 Frw) gusa ni zo zakoreshejwe, bivuze ko hakiri amafaranga menshi atarakoreshwa muri iki gice gisigaye, cyari kigenewe gukoreshwa n’ibindi bigo by’ubucuruzi muri rusange.
Tusabe yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cy’iki kigega, hazarebwa ku nzego zindi zazahajwe cyane na Covid-19, zirimo urwego rwo gutwara abantu n’ibintu, rumaze guhabwa miliyari 12 Frw, ndetse ibigo bitwara abagenzi mu modoka rusange bikaba byaragabanyirijwe ikiguzi cya lisansi.
Mu zindi nzego zizarebwaho cyane, harimo uburezi, aho byitezwe ko ibigo by’amashuri byigenga byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, bizongerwa mu mubare w’inzego zikeneye guhabwa ubushobozi bwo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Izindi nzego zirimo urwa MICE, rugizwe n’ibigo bifasha mu gutegura no kwakira inama mu Rwanda. Aho harimo ibigo bifite imodoka zitwara abitabiriye inama mu Rwanda, ibibacumbikira, ibibatembereza mu gihugu ndetse n’izindi nzego zitandukanye zigira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya MICE.
Tusabe yavuze ko muri rusange, amafaranga yashyizwe muri iki kigega yagize umumaro ukomeye kandi yakoreshejwe mu gihugu hose, kuko mu mirenge SACCO 416 iri mu gihugu, 412 yose yabonye ubusabe bw’ibigo byiganjemo ibiciriritse byasabaga kugobokwa.
Pryce uyoboye Banki y’Isi mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kwifatanya n’u Rwanda mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Nk’abafatanyabikorwa mu iterambere, twishimira kugira uruhare mu bisubizo bikomeye Leta yafatiye icyorezo cya Covid-19. Umwiherero w’Abafatanyabikorwa ba Leta mu iterambere ni umwanya wo kugaruka ku ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubaka ubukungu burambye kandi bugera kuri bose nyuma ya Covid-19”.
Nyuma y’uko ubukungu bw’u Rwanda bumanutse ku kigero cya -0.2% umwaka ushize, byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 5,7% muri uyu mwaka ndetse bukazazamuka ku kigero cya 6,7% mu mwaka utaha wa 2022, ikigero kiri hafi ya 7% bwari busanzwe buzamukaho mu myaka 15 ishize yari yabanjirije uwa Covid-19.
Umwiherero uhuza Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ndetse n’abafatabikorwa mu iterambere barimo Banki y’Isi uba buri mwaka, uyu mwaka ukaba ari inshuro ya 17 ubaye, aho uzamara iminsi ibiri, abawitabiriye baganira ku nsanganyamatsiko igira iti "Kuzahura ubukungu - inzira igana ku mpinduka zifatika".