U Rwanda rwaje mu bihugu 5 bya nyuma bituwe n'abaturage batishimye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi myanya itanu, u Rwanda ruyihuriyeho n'ibihugu nka Afghanistan iza ku mwanya wa nyuma mu kuba ababituye bishimye (ubwo ni icya mbere mu kuba gituwe n'abatishimye), hakaza Lesotho, Botswana na Zimbabwe.

Iyi raporo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, ije mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwishima uba tariki 20 Werurwe.

Abakoze ubu bushakashatsi, bavuga ko buba bushingiye ku mibereho y'abaturage mu bihugu binyuranye ndetse n'ubuzima bw'igihugu mu ngeri zinyuranye.

Bareba ku bijyanye n'ubwisanzure bw'abaturage, umusaruro mbumbe w'Igihugu ndetse no ku bufasha abaturage bahabwa na Leta zabo.

Bavuga ko mu bihugu birenze 1/3 habayeho ukuzamuka gukabije kw'ibyiyomviro by'abaturage, bakavuga ko bishobora kuba byaratewe n'ingaruka za COVID-19.

Na none ariko ngo mu bihugu 22 ho byarushijeho kugenda neza, bikaba byiganjemo ibyo ku mugabane wa Asia.

John Helliwell, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati 'Mu buryo butunguranye, muri rusange ntabwo habayeho gusubira inyuma mu mibereho ku gipimo cy'abaturage bagendeye ku igenzura ry'ubuzima bwabo bo ubwabo".

Igihugu cya Finland cyaje ku mwanya wa mbere ku nshuro ya kane yikurikiranya, kikaba gikurikirwa na Denmark na ho u Busuwisi bukaza mwanya wa gatatu, bugakurikirwa na Island naho u Buholandi bukaza ku mwanya wa gatanu.

IBIHUGU 10 BYA MBERE MU KWISHIMA :

1. Finland
2. Denmark
3. U Busuwisi
4. Iceland
5. U Buholandi
6. Norway
7. Sweden
8. Luxembourg
9. New Zealand
10. Austria

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/U-Rwanda-rwaje-mu-bihugu-5-bya-nyuma-bituwe-n-abaturage-batishimye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)