Ubuhamya bwa Anna Teko nyina yabujije gukuramo inda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Anna TEKO, umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Benin, yashatse gukuramo inda yari yasamye mu buryo atateguye biranga ariko nyuma yaje kubona umugisha w'Imana.

Mu magambo ye, arabisobanura agira ati "Nitwa Anna TEKO, umubyeyi w'abana 5, Nkomoka mugihugu cya Benin. Nkomoka mumuryango munini w'abana 31 kuko Data yari afite abagore 5. Turi abakobwa 16 n'abahungu 15! Ndi umwana wa 23 mumuryango mugari ariko nkaba umwana wa 6 kuri mama wanjye.

Mubuhamya mama yampaye, yambwiyeko yahoraga abyara bimugoye hafi yo gupfa, kuburyo we na Data bafashe icyemezo cyoguhagarika kubyara kubana 5 bambanjirije! Igitangaje, nyuma y'amezi makeya mama yongeye kwibona antwite.

Yafashe imiti itandukanye ngo akuremo inda yanjye biranga agera n'aho ajya kwamuganga ngo bayikuremo. Mugihe yarategereje umuganga, abona umuntu atazi aho aturutse, amubwirako atagomba gukuramo iyo nda kuko atazi imigambi y'Imana kuri uwo mwana kandi ko nabikora azabona ingaruka zabyo. Uwomuntu ahita yongera arabura.

Mama yahise ajya kubwira papa ibimubayeho, gukuramo inda bahita babyihorera ngo bazarebe uko bizagenda. Ni uko nabayeho".

Arakomeza ati "Nyuma y'imyaka 20, nasamye inda itateganijwe, ntangira gufata imiti yokuyikuramo kuko nabonaga ntakindi cyo gukora mfite, cyane ko namenye ko ntwite mugihe nendaga kujya gukorera umuziki wanjye i Burayi.

Nyuma yuko inda yanze kuvamo, nagiye kubibwira mama ngo amfashe gushaka igisubizo. Nkibimubwira, yamaganiye kure igikorwa cyanjye arinaho yambwiriye amateka yanjye nababwiye haruguru anambwirako Nyogokuru nawe yishwe no gukuramo Inda, ibi nkaba mbifata nk'umuvumo w'ibisekuru".

Anna yakomeje agira ati "Inda nayitewe n'uwamfashaga muby'umuziki, nyamara narimfite inshuti ariko ikaba yarahoraga imbuza kubwira abantu ko dukundana!

Mama yanyijeje kureka byose akanderera umwana ariko sinkuremo inda, kuko nanjye atayikuyemo igihe yarantwite. Ni uko naretse uwo mugambi mubi. Ubu mfite abana 5 kandi nabo Imana yabahaye impano zo kuririmba no gucuranga".

Anna arakomeza Agira ati "Imana yaje kumpa umugabo mwiza kuburyo mbabazwa nuko ntashoboye kumubikira ubusugi bwanjye. Icyakora ndabwira abantu ko icyo watakaje mubusore bwawe Imana Ishobora kukigushumbusha ukuze. Ushobora kuba warihebye kubera amakosa yomubusore bwawe, ariko ndakubwira ko hakiri ibyiringiro".

Ati "ibi ndabibwira kandi umugore waba yarakuyemo inda akiri umukobwa nyamara yashaka akabura urubyaro. Imana Iracyashoboye kuba yaguhindurira ubuzima. Mukobwa ugifite amahirwe yuko utarakora aya makosa, ndagusaba kwibikira uzaba umugabo wawe".

Ati kandi ndagira inama umukobwa waba utwite akaba yashaka ga gukuramo inda ko yabireka kuko Imana Izamubaza amaraso y'uwo mwana. Ibukako hari imiryango myinshi itanga amafaranga menshi ngo ibone umwana ariko bikanga. Zirikanako niba Imana itumye umwana abaho Izanamuha ibimutunga.

Anna arasoza ubuhamya bwe agira inama awakwiyumva mubyiciro yavuze haruguru ko yabanza kwibabarira yarangiza akanasaba Imana imbabazi, kugirango kandi nawe abashe kubabarira uwagize uruhare mumakosa ye. Arakomeza anavugako Imana ishobora kunyura nomumakosa yacu ikatugirira neza igihe tuyemereye.

Source:Umurongo w'ivugabutumwa wa CASARHEMA,amarebe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Anna-Teko-nyina-yabujije-gukuramo-inda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)