Uburinganire ntibureba abagore gusa-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe ku munsi wo kwizihiza Umunzi Mpuzamahanga wahariwe Abagore ubwo yifurizaga abari n'abategarugori umunsi mwiza wabo.

Yavuze ko umunsi nk'uyu ukwiye kwibutsa abantu ko 'Uburinganire ntabwo ari ikibazo kireba abagore gusa. Ntabwo hashobora kubaho iterambere mu gihe hatabayeho uruhare rungana mu bikorwa by'iterambere n'amahirwe angana kuri bose.'

Yakomeje avuga ko buri wese akwiye kumva ko agomba kugira uruhare mu gutuma uburinganire busagamba kandi ivangura ntirihabwe intebe mu bihe bizaza.

Umunsi mpuzamahanga w'abagore wihijwe mu gihe mu Rwanda imibare y'abari n'abategarugori mu nzego zinyuranye ikomeje kuzamuka ku kigero gishimishije.

Nko mu nteko Ishinga Amategeko, abagore ni 61.3%, bakaba 53% muri Guverinoma y'u Rwanda.

Uyu munsi kandi wizihijwe mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange yugarijwe n'icyorezo cya COVID-19 cyagiye gikoma mu nkokora ibikorwa binyuranye byiganjemo imirimo y'abagore.

Uyu munsi ku rwego rw'Isi ufite insanganyamatsiko igira iti 'ChooseToChallenge' mu gihe ku rwego rw'u Rwanda, igira iti 'Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uburinganire-ntibureba-abagore-gusa-Perezida-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)