Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abafashamyumvire mu bworozi, abasaba kujya basobanurira aborozi uko inka ikwiye kwitabwaho.
Yavuze ko inka iramutse yitaweho uko bikwiye itanga umukamo utubutse kandi igakomeza kumera neza.
Ati “Ubundi itungo ryakagombye kurya 10% k’ibilo ripima. Ni ukuvuga ngo niba inka ipima ibilo 200 yakagombye kubona ubwatsi ibilo 20 ku munsi.”
Yakomeje asobanura ko inka idakwiye kugaburirwa urubingo gusa ahubwo ikwiye guhabwa n’ubundi bwatsi ndetse n’amazi kugira ngo biyirinde imirire mibi n’ingaruka zayo.
Ati “Ariko muri ibyo bilo 20 ntibibe ari urubingo gusa; ni ho hahandi twavugaga ko biba bimeze nko kugaburira umwana ibijumba gusa. 2/3 bikwiye kuba ari urubingo (ibinyampeke), 1/3 kikaba ari ubwatsi bundi busanzwe bufatwa nk’ibishyimbo (ibinyamisogwe). Noneho inka yakagombye kubona amazi uko iyashaka ikayanywa kuko burya amata hafi 100% agizwe n’amazi.”
Bamwe mu borozi batangiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na RAB zo kugaburira neza inka zabo babwiye IGIHE ko umukamo wiyongereye.
Mukarurangwa Françoise wo mu Karere ka Huye yagize ati “Bamaze kutwigisha baduhaye n’imbuto y’ubwatsi bwo gutera burimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe. Mfite inka ivanzemo ubunyarwanda bwinshi yakamwaga litiro ebyiri ariko ubu igeze kuri litiro eshanu inshuro imwe.”
Ntawuyigira Alphonse we avuga ko mbere bari bazi ko inka yatungwa n’urubingo gusa.
Ati “Mbere twari tuzi ko inka yatungwa n’urubingo gusa, ikanywa amazi yashotse rimwe ku munsi ariko tumaze kwiga kuyigaburira byatanze umusaruro. Nkanjye nitanzeho urugero, mfite inka nakamaga litiro enye inshuro imwe arimo bamaze kunyigisha naragiye nyigaburira neza; ubu umukamo wariyongereye kuko mu gitondo nyikama litiro zirindwi, nimugoroba nkakama litiro eshanu.”
Aborozi bagiriwe n’inama yo kugirira inka isuku muri byose bayirinda indwara zitandukanye zituruka ku mwanda zirimo ifumbi y’amabere.
Basabwe kujya begera abafashamyumvire mu bworozi kugira ngo babagire inama kandi babona itungo ryabo ritamaze neza bagahita biyambaza abavuzi bayo bemewe kugira ngo barivure hakiri kare.