Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bukomeje gusobanura birambuye ibikorwa bigize ibyaha bikurikiranywe kuri bariya bantu bayobowe na Paul Rusesabagina ukekwaho ko ari we wateraga inkunga biriya bikorwa.
Ubushinjacyaha bwahereye ku cyaha cy'Iterabwoba kuva kuri uyu wa Kabiri, uyu munsi bwasobanuye ibijyanye n'ibitero byagabwe na MRCD-FLN byatangiye gukorwa muri 2018 mu bice binyuranye by'u Rwanda.
Buvuga ko ibi bitero byahitanye ubuzima bwa bamwe, bikangiza ibikorwa birimo ibyatwitswe n'imodoka ndetse no gushimuta bamwe mu bantu.
Buvuga ko ibi bitero byagiye byigambwa na Nsabimana Callixte Sankara ndetse na Paul Rusesabagina bagiye babitangaza mu binyamakuru binyuranye ndetse n'amatangazo bagiye basinya.
Byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi byagize ingaruka ku baturage zirimo kugira ubwoba.
Buvuga ko abaturage baterwa ubwoba, baba bahagarariye igice kinini cy'abandi baturage ku buryo abagizweho ingaruka na biriya bitero muri turiya Turere 'ariko abagabaga ibitero hari ubutumwa bashakaga gutanga ku bandi baturarwanda muri rusange.'
Ndetse ngo na nyuma ya buri gitero hari itangazo ryasohokaga ryasinyweho na Sankara cyangwa Rusesabagina ryabaga risobanura ibintu bireba Abaturarwanda bose.
Nko ku wa 19 Werurwe 2019, rya Sankara yasohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru asaba Abanyarwanda 'Cyane cyane abatuye hafi y'imipaka y'Amajyepfo agana Iburengerazuba ndetse n'imipaka y'Amajyaruguru y'ishyamba rya Nyungwe, abahamagarira kwirinda kugenda nijoro cyane cyane Uturere turimo ibikorwa bya Gisirikare.'
Umushinjacyaha avuga ko iri tangazo rishaka kugaragaza ko haba ubutumwa burikubiyemo buba bugenewe abaturage barenze abatuye muri cya gice cyagabwemo ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.
Na none tariki 21 Werurwe 2019, na none Sankara nk'umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD, yasohoye itangazo 'noneho yahamagariraga Abanyarwanda n'abanyamahanga kwirinda kujya muri cya gice cy'imirwano ndetse asaba n'abaturage kureka gukora amarondo y'ijoro.'
Hari kandi itangazo ryo ku wa 30 Mata 2019, Paul Rusesabagina ubwe yasohoye itangazo arigeneye Abanyamakuru na we ahamagarira Abanyarwanda n'abanyamahanga kutajya muri cya gice cyaberagamo imirwano.
Umushinjacyaha ati 'Nta kindi gice bitaga igice cy'imirwano, nta yindi ntambara cyangwa se ikindi kibazo cyari gihari ahubwo ni bya bikorwa twavugaga by'iterabwoba.'
Ubushinjacyaha buvuga ko hadashobora kubaho gutandukanye MRCD na FLN kuko yose ari imitwe y'Iterabwoba ndetse ko ibyakorwaga n'abarwanyi ba FLN byabaga ari amabwiriza yatanzwe College de Presidents yari igizwe n'abayobozi b'iriya mpuzamashyaka MRCD barimo Paul Rusesabagina wa PDR-Ihumure.
Buvuga ko iyi mitwe yombi (MRCD na FLN) igomba gufatwa nk'iy'iterabwoba kuko nubwo bavugaga ko bashaka kubohora u Rwanda ariko uburyo bashakaga kubikora, bigize biriya bikorwa by'iterabwoba.
Ku itariki 13 Mata 2019 hashingiwe ku bufatanye n'ibirwa bya Comores, hafashwe Nsabimana Callixte alias Sankara unemera ibyaha byose akaba yarasobanuye uruhare rwe n'urwa bagenzi be.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu bantu yavuze ko bari bayoboye ibikorwa byabo ari uwari uyoboye FLN ari we Rusesabagina.
Uyu mutwe wa FLN kandi wanakoreye ibikorwa muri DRC ndetse kiriya gihugu gitangira kuwurwanya ari na bwo hafatwaga bamwe mu barwanyi bawo barimo Abanyarwanda na bo bari muri uru rubanza.
Buvuga ko ku itariki ya 30 Gicurasi 2019, hashingiwe ku buhamya bwa Sankara, Ubushinjacyaha bwasabye ubufatanye n'inzego z'iperereza mu Bubiligi, kugira ngo hasakwe kwa Rusesabagina n'undi witwa Munyemana Eric wari trésorier (Umucungamutungo) wa FLN n'undi witwa Ingabire Marie Claire.
Ku itariki ya 18 Ukwakira 2019, Paul Rusesabagina yabajijwe n'Ubugenzacyaha bw'u Buligi ndetse ko n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwari buhari ariko ahakana ibyaha byose.
Ku wa 21 Ukwakira 2019, Polisi y'u Bubiligi ni bwo yagiye gusaka ku rugo rutuwemo na Rusesabagina ndetse hafatirwa bimwe mu bikoresho bye birimo telephone ebyiri, mudasobwa ye ndetse na zimwe mu nyandiko yari afite.
Ubushinjacyaha bwagarutse ku bikorwa byakozwe mu iperereza no mu bigo byifashishwa mu kohererezanya amafaranga (MoneyGram na Western Union), bikagaragaraza ko hari amafaranga Rusesabagina yoherereje iriya mitwe.
Buvuga ko nyuma y'iryo perereza ryose, ku itariki 28 Kanama 2020 ari bwo Rusesabagina yafatiwe i Kigali.
Rukokoma yagarutsweho
Ubushinjacyaha bwagarutse ku buhamya bwa Lt Col Habiyaremy wafashwe atagera ku mugambi yari yatangiranye na Rusesabagina, bwavuze ko nyuma Rusesabagina yaje kumenya ko uwitwa General Ndagijimana Laurent alias Irategeka Wilson Lumbago yitandukanyije na FDLR-FOCA agashinga umutwe we wa CNRD-Ubwiyunge, Rusesabagina agahita yifuza gukorana na we kugira ngo ishyaka rye ribone igisirikare.
Umushinjacyaha uvuga ko igitekerezo nyamukuru cya Rusesabagina cyari ukugaba ibitero mu Rwanda, yumvikanye na Ndagijimana Laurent bakishyira hamwe bagakora umutwe umwe ari wo MRDC.
Iyi mpuzamashyaka yari uhuje CNRD-Ihumure na PDR-Ihumure ya Rusesabagina, yahise igira igisirikare cyari gisanzwe ari icya CNRD-Ihumure ya Ndagijimana.
Umushinjacyaha ati 'Ariko bakomeje gushaka amaboko kuko MRCD imaze gushingwa baje kwaguriramo RRM ya Nsabimana Callixte, MRCD iba igizwe ityo n'amashyaka atatu. Bemeza ko za ngabo za CNRD-Ihumure bazita ingabo za FLN.'
MRCD imaze kuvuga yanaje kwaguka, yongeramo ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza 'iyoborwa na Twagiramungu Faustin bakunze kwita Rukokoma.'
Ubushinjacyaha buvuga ko imiyoborere ya MRCD yashingiraga ku kiswi College de Presidents yari igizwe na ba Perezida bane b'ariya mashyaka ane ariko bakayoborwa na Rusesabagina Paul.
Ni bwo batangiye gukora imigambi yabo irimo n'ibitero byagabwe muri turiya Turere dutatu (Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi) byanahitanye bamwe mu baturage, bigakomeretsa n'abandi ndetse bamwe bagafatwa bugwate.
Ubushinjacyaha bwamaze kugaragaza uko ibyaha byakozwe bukaba bugeze ku gutanga ibimenyetso kuri buri muntu, bukaba bwifuza kuzatangirira kuri Herman Nsengimana.
Urukiko rwahise rusubira urubanza kubera amasaha yari agiye, rurwimurira tariki 31 Werurwe 2021.
UKWEZI.RW