Leta y'u Rwanda yakunze gushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga Miliyoni imwe by'umwihariko ikavuga ko ingabo za kiriya gihugu zagize uruhare muri iyi Jenoside.
Ingabo z'u Bufaransa zizwi cyane muri Operation Turquoise aho zaje zije mu butumwa bwo guhagarika Jenoside yari iriho iba ariko zikajya gukingira ikibaba abajenosideri.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Bufaransa ubu, General François Lecointre na we wari uri muri Operation Turquoise, yakoresheje imvugo iremereye ubwo yahakanaga uruhare rwa ziriya ngabo muri Jenoside.
Mu kiganiro yagiranye na BFM TV, yagize ati 'Ni ubusazi gutekereza ko ingabo zari muri Turquoise zagiye gukora ikindi kintu kitari uguhagarika ubwicanyi bw'Abatutsi bwakorwaga n'Abahutu.'
Uyu mugabo wabihakanye yivuye inyuma, yavuze ko ibivugwa kuri ziriya ngabo ngo nta kuri kurimo ahubwo ngo 'Ni igitutsi cyakozwe ku basirikare bacu.'
Mu kwezi gushize, Ikinyamakuru Mediapart kiri mu bikomeye mu Bufaransa, cyatangaje inkuru ivuga ko cyabonye inyandiko igaragaza uruhare rwa Leta ya kiriya gihugu muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n'uburyo ubuyobozi bw'u Bufaransa bwariho kiriya gihe bwahungishije abari bagize Leta yiyise iy'abatabazi bari bamaze gukora Jenoside.
Iriya nkuru yanasohotse mu bindi binyamakuru bikomeye mu Bufaransa, yagarukaga ku nyandiko izwi nka Telegram yabonetse mu biro bya Alain Juppé wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa kiriya gihugu.
Iriya nyandiko igaragaza ko ubuyobozi bwa kiriya gihugu bwategetse abasirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu kiswe Opération Turquoise, kureka bariya bari abategetsi b'u Rwanda bagahunga ubwo bamwe berecyezaga muri Zaire.
UKWEZI.RW